Abagabo n’abasore na bo bagerwaho n’ingaruka zo gutera inda abangavu

Umwana w’umukobwa aterwa inda bikamwangiriza ubuzima, ariko n’ingaruka ziba ku rungano rwabateye inda ndetse no ku bagabo babaruta baba babashutse ngo ntizikwiye kwirengagizwa.

Abayobozi bahagarariye abandi mu Karere ka Gisagara, mu biganiro n'uhagarariye Pro - Femmes Twese Hamwe basanze n'abana b'abahungu bakwiye gusobanurirwa ingaruka baterwa no gusambanya abana
Abayobozi bahagarariye abandi mu Karere ka Gisagara, mu biganiro n’uhagarariye Pro - Femmes Twese Hamwe basanze n’abana b’abahungu bakwiye gusobanurirwa ingaruka baterwa no gusambanya abana

Ibi bivugwa n’umukozi w’Akarere ka Gisagara ushinzwe uburinganire, Vincent Sewabo, abihereye ku kuba abatera inda abana bakomeje kwiyongera, bityo agatekereza ko abasore n’abagabo batajya batekereza ku ngaruka na bo bishobora kubatera.

Agira ati “Usambanya umwana sinibaza ko abanza gutekereza ku bihano biba bimutegereje. Kuko uhamwe n’iki cyaha akatirwa igihano cyo gufungwa burundu y’umwihariko.”

Françoise Uwizeyimana uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Gisagara, na we avuga ko abagabo cyangwa abasore bashobora kuba badatekereza ku ngaruka, iyo bajya gusambanya abana.

Atanga urugero rw’umusore w’imyaka 18 wigaga mu mashuri abanza wateye inda umukobwa w’imyaka 19, ababyeyi b’umukobwa bakamutegeka kubana na we, agahangayika, byatumye atangira no kuvuga ko aziyahura.

Ati “Uwateye inda umukobwa arahangayika, ntatuza. Nk’uriya muhungu yatekerezaga kwiyahura kuko yavugaga ko adashoboye urugo. Twaramwegereye tumugira inama, twegera n’ababyeyi b’umukobwa n’ab’umuhungu, bemera ko badakomeza kubana kuko nta myaka y’ubukure bari bafite.”

Hari n’abagabo bataramenya ko icyaha cyo gusambanya umwana kidasaza, bivuga ko n’ubwo wamara kugikora ukihisha, aho ufatiwe uhanwa.

John Bede, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mamba w’agateganyo, atanga urugero rw’umugabo wafashwe nyuma y’amezi arindwi yihishahisha.

Ati “Umugabo umwe yahohoteye umukobwa w’imyaka 14, bimenyekanye aracika. Nyuma y’amezi arindwi yaragarutse, umugore we abanza kumuhisha, ariko bashwanye atubwira ko yagarutse, turamufata. Ubu RIB iri kumukurikirana, arafunze.”

Abana bari hagati y’imyaka 14 na 18 bagaragaweho gusambanya abana bagenzi babo na bo ngo barabihanirwa, n’ubwo ibihano byabo bitangana n’iby’abantu bakuru.

Wellars Furere, umuhuzabikorwa w'umushinga wo kurwanya ihohoterwa mu mpuzamiryango Pro - Femmes Twese Hamwe
Wellars Furere, umuhuzabikorwa w’umushinga wo kurwanya ihohoterwa mu mpuzamiryango Pro - Femmes Twese Hamwe

Wellars Furere, umuhuzabikorwa w’umushinga wo kurwanya ihohoterwa mu mpuzamiryango Profemme Twese Hamwe, yabigarutseho ubwo yaganiraga n’Abanyagisagara bahagarariye abandi mu biganiro ku kurwanya ihohoterwa, ibiganiro bagiranye tariki ya 27 Werurwe 2019.

Yagize ati “Abo bana na bo hari ibihano bibagenerwa. Yego ntibingana n’iby’abantu bakuru, ariko bafungirwa muri gereza z’abana, bakanigishwa.”

Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rigenera igifungo cya burundu urengeje imyaka 18 wasambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, hanyuma rikagenera igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25 uwasambanyije umwana uri hagati y’imyaka 14 na 18.

Naho umwana uri hagati y’imyaka 14 na 18, we afungwa hagati y’imyaka 10 na 15 iyo yasambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, hanyuma akagenerwa igihano kiri hagati y’imyaka 10 na 12,5 iyo yasambanyije uri hagati y’imyaka 14 na 18.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka