Abafite ubumuga bakurikiranwa n’ikigo ‘Izere Mubyeyi’ baragaragaza impinduka mu mibereho yabo

Ikigo cyakira abana bafite ubumuga bwo mu mutwe cyitwa ‘Izere Mubyeyi’ giherereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe, kiratangaza ko abana cyakira bagaragaza impinduka kandi bakagera ku bumenyi butuma bagira ibyo bikorera.

Bigishwa ubukorikori aho bakora ibikoresho bitandukanye byakwifashishwa mu buzima busanzwe
Bigishwa ubukorikori aho bakora ibikoresho bitandukanye byakwifashishwa mu buzima busanzwe

Icyakora Umuyobozi uhagarariye umuryango washinze icyo kigo cyitwa Izere Mubyeyi witwaMukashyaka Agnes avuga ko umusanzu utangwa n’ababyeyi ku gihembwe ungana n’ibihumbi cumi na bitanu (15.000frw) udahagije, akifuza ko abandi bafatanyabikorwa bamwegera bakamufasha kwita kuri abo bana.

Uwo muyobozi avuga ko mu rwego rw’uburezi budaheza nyuma yo gutangirira ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe, ubu banatangije ishuri ry’incuke ku badafite ubumuga aho kugeza ubu abana 32 badafite ubumuga, abandi 55 bo bakaba bafite ubumuga butandukanye.

Umuyobozi w'ikigo Izere Mubyeyi, Mukashyaka Agnes, agaragaza ko bakeneye ubufasha bwo kwita ku bana baharererwa
Umuyobozi w’ikigo Izere Mubyeyi, Mukashyaka Agnes, agaragaza ko bakeneye ubufasha bwo kwita ku bana baharererwa

Avuga ko iyo umubyeyi adashoboye kwishyura ayo mafaranga ishuri ryaka, akora indi mirimo ku ishuri nko guhinga no kubagara imboga n’indi myaka bikabarirwa amafaranga, hakaba n’abakene bafite ibyangombwa by’uko bakennye cyane batagira icyo bishyura, izo zose zikaba ari imbogamizi mu kwita ku barimu n’ubuzima bw’abana.

Agira ati “Ni imwe mu mbogamizi dufite bituma abarezi badahembwa kuko babona intica ntikize yo kugura agasabune, ni ikibazo gikomeye dufite kuko ubundi bushobozi buva mu bagiraneza kandi nabwo ntibuba buhagije ngo twakire abana benshi tunite ku barimu babo”.

Avuga ko n’ubwo bigoye kwita ku buzima bw’abo bana, hari impinduka nyinshi zagaragaye ku bamaze kwakirwa kuko bageze ku rwego rushimishije ugereranyije n’uko batangiye, dore ko hari n’abatangiye kwitabira ibikorwa by’ubukorikori byo kwikorera ibikoresho bito bito bibyara amafaranga.

Ibyo kandi byemezwa n’ababyeyi ba bamwe mu bana babazanye bameze nabi, hakaba hari ibyo bamaze kunguka birimo kuba abana basigaye bazi kwiyitaho kwikorera isuku, gusoma no kwandika ndetse no kubara.

Kwitonda Innocent wazanye umwana we afite ibibazo byo mu mutwe bishingiye ku kuba atarabanye n’ababyeyi be, avuga ko umukobwa we w’imyaka itanu ubu ageze ku rwego rwiza kuko icyo kibazo cyakemutse akaba ameze neza nk’abandi bana.

Agira ati “Ibibazo yaje afite byatewe n’akazi nakoraga bishingiye ku kuba atarabanye n’ababyeyi, yari afite ibibazo bigoranye. Naganiriye n’abarezi mfata umwanzuro wo kujya muzana igihembwe cyose, ntacyo yari ashoboye kubera kumuharira abakozi ariko byarakemutse. Azi ubwenge mu ishuri kandi bigaragara ko ageze ku rwego rwiza mu masomo”.

Kwitonda agira inama abandi babyeyi ko bakwiye kwita ku burere bw’abana kuko iyo batitaweho byateza ibibazo bikomeye birimo n’ubumuga bwo mu mutwe, kuko abakozi bonyine badafite ubushobozi bwo kwita ku bana.

Yemeza ko amafaranga bishyura ari make ugereranyije n’imvune n’ubwitange bw’ubuyobozi bw’ishuri, na we akaba asanga hakwiye kugira igikorwa ngo umwana uharererwa abashe kugera ku ireme ry’uburezi bukenewe.

Irafasha Patience avuga ko ingingo ze zatangiye gukanguka, agashima abagira uruhare mu kubitaho
Irafasha Patience avuga ko ingingo ze zatangiye gukanguka, agashima abagira uruhare mu kubitaho

Umwe mu bana barererwa mu kigo ‘Izere Mubyeyi’ waje afite ubumuga bwo mu mutwe n’ingingo ze zidakora neza, avuga ko ingingo ze zatangiye gukanguka kandi agatangira kugira ubumenyi agenda amenya burimo n’ubukorikori.

Avuga ko byatumye anitabira imikino y’abana bafite ubumuga mu mahanga, ku mugabane wa Aziya ahagarariye u Rwanda akaba yarazanye umudari wa Feza, akaba asanga abana bafite ubumuga iyo bitaweho bagira ibyo bigezaho.

Umuyobozi w’ikigo cyitwa ‘Be Ambassador of Hope Center’ gikora ubukorikori gifasha abo banyeshuri kumenya gukora ibijyanye n’ubugeni, atangaza ko iyo abafite ubumuga bwo mu mutwe bitaweho biga bagafata kandi bikabagirira umumaro.

Avuga ko umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe iyo ari gukora ibihangano bitandukanye, ubwonko bwe bugenda buhumuka akazamura igipimo cy’imitekerereze, kandi ingingo ze zitakoraga zigatangira kumenyera gukoreshwa.

Agira ati “Abo dufite bamaze amezi atatu ariko batangiye kumenya ibintu bitandukanye, kwiga ubugeni bizamura igipimo cy’imitekerereze y’umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe akagira ibyo amenya, kandi akabikurikiza neza bigatanga umusaurro. Abo dufite tuzamarana umwaka bazaba bamaze kumenya byinshi”.

Ababyeyi b’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe na bo bahamya ko uko bagera mu ishuri, bahindura imyitwarire kandi bakagira icyizere cyo kubaho no kugira bimwe bimarira bitandukanye n’uko babagaho mbere.

Iki kigo cyita ku bana barimo abafite ubumuga n'abatabufite
Iki kigo cyita ku bana barimo abafite ubumuga n’abatabufite
Beretswe ko abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe iyo bitaweho na bo bashobora guteza imbere imitekerereze yabo bakagira n'ubumenyi bwo gukora ibintu bitandukanye
Beretswe ko abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe iyo bitaweho na bo bashobora guteza imbere imitekerereze yabo bakagira n’ubumenyi bwo gukora ibintu bitandukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka