Ababyeyi barasabwa kudahana abana bihanukiriye kuko bishobora kubaviramo ihungabana n’ubumuga

Umuyobozi w’ikigo cyakira abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga cya Nyange mu karere ka Musanze aributsa ababyeyi kudahana abana bihanukiriye kuko bishobora kwica ubuzima bw’abana babo nk’uko byagendekeye umwe mu bana barererwa muri icyo kigo.

Umwana w’umukobwa ubu ufite imyaka 12 ukomoka mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yatewe na nyina wamuhannye yihanukiriye nyuma yo kugira ibyago umuvandimwe we wamukurikiraga witabye Imana ubwo yagerageza kumwoza.

Ngo uyu mwana akiri umwana muto yabonaga nyina ahetse murumuna we, amasaha yo gukaraba yagera, akamwururutsa akamushyira mu ibasi akamwoza. Ubwo yari mu kigero cy’imyaka nk’itandatu, nyina yamusize ku rugo amusigira murumuna we ngo amurere maze ajya guhinga, umwana yategereje nyina ko azakumwoza abona aratinze, yigiriye inama yo kumwoza.

Uyu mukobwa ubu urererwa mu kigo cy’abana batumva kandi ntibavuge cya Nyange mu Karere ka Musanze yafashe murumuna we amushyira mu ibase aramwoza ariko ananirwa kumukuramo, umwana anywa amazi arapfa.

Ubwo nyina yatahaga yasanze umwana mu ibase yashizemwo umwuka, akubitwa n’inkuba, aho kumubaza uko byagenze yadukuriye umuwana we arakubita, kubera ihungabana n’agahinda yatewe no kuba intandaro y’urupfu rwa murumuna we ngo yabaye nk’udashaka kumva ukundi no kumubaza ibijyanye n’urwo rupfu bimuviramo ubumuga bwo kutavuga no kutumva.

Bwana, Hitayesu Elie umuyobozi w'Ikigo cya Nyange.
Bwana, Hitayesu Elie umuyobozi w’Ikigo cya Nyange.

Nk’uko bisobanurwa na Hitayesu Elie umukurikirana akaba inzobere mu by’imimerere y’abantu avuga ko yagize n’ubwo bumuga kubera ihungabana rikomeye ryakomotse ku burakari bw’ababyeyi be.

Agira ati: “Impamvu yabaye atyo yagize ihungabana rikabije ritewe n’uburakari bw’ababyeyi, bitewe no kumubaza ibyo adashobora no gusubiza…Iyo umuntu amaze guhungabana, aba ari ibintu bipfuka umunwa ntushobora kuvuga igihe wahungabanye…”.

Hitayesu yongeraho ko gufasha umuntu wahungabanye bwa mbere na mbere ugomba kumenya icyateye iryo hungabana ni bwo ushobora kumuvura. Yasabye ababyeyi guhana abana bagamije ko batazongera gukora ikosa kandi bakihatira kumenya impamvu zatumye akora ayo makosa.

Ababyeyi benshi bazi ko guhana umwana ari ukumukubita kandi inkoni ivuna igufa ntivura ingeso, hari ibindi bihano byahabwa umwana akikosora kandi kuganiriza umwana ukamwereka ikosa rye byamwubaka ntiyongere kurisubira.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwo mubyeyi gito Imana imubabarire. Yagize gukora ikosa ryo kureresha umwana undi mwana, arangije yikora mu nda kabiri. Ababyeyi bakeneye amahugurwa mu mirerere y’abana kuko abatazi uburyo bwiza bwo kurera ari bo benshi.

Cecile yanditse ku itariki ya: 10-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka