Ababyeyi bafite abana babana n’ubumuga bw’ingingo barimo kwigishwa kuzigorora

Umuryango Handicap International, ubicishije muri gahunda y’uburezi budaheza, urimo guhugura ababyeyi 42 bo mu turere twa Karongi na Rutsiro bafite abana babana n’ubumuga bw’ingingo z’umubiri ku buryo bwo gukoresha imyitoza ngororangingo ikabafasha kugorora ibice by’umubiri w’abana babo byahuye n’ikibazo cyo kumugara.

Muri ayo mahugurwa y’iminsi itatu yatangiye tariki 17/03/2014 i Rubengera mu Karere ka Karongi ahitwa ku Nshuti, aba babyeyi bahamya ko barimo kuhungukira byinshi ku miterere y’umubiri no kuwitaho.

Aha barakora imyitozo yo kugorora ingingo z'umubiri ku bamugaye.
Aha barakora imyitozo yo kugorora ingingo z’umubiri ku bamugaye.

Mukamuhoza Cecile ukomoka mu Murenge wa Rubengera avuga ko hari ibintu usanga abantu bafite akamenyero ko gukora ku mubiri nyamara ngo biwugiraho ingaruka mbi. Ati “Batubwiye ko nk’ikijyanye no kuvuza icyo twajyaga twita inkonokono mu ntoki cyangwa ku mano ugasanga umuntu araturaguritse utugufa tw’intoki cyangwa se utw’amano atari byiza. Ngo tuba twica umubiri tuwuca intege.”

Mukamuhoza avuga ko hari umwana baturanye ufite ikibazo cyo kumugara akaboko ngo akaba yumvise neza uburyo azakoresha mu kumufasha kukagorora.

Aba babyeyi kandi bize uburyo bwo gufasha ibice by’umubiri byagagaye cyangwa bidakora neza ku buryo ngo uwakurikiza ibyo bize akajya abikorera umurwayi we neza byazamufasha kumugororera ingingo zikaba nk’iz’abandi bisanzwe.

Muri byo bice bibanze cyane ku mu mahuriro y’ingingo kuko ngo ari ho hakunze guhura n’ibibazo byo kudakora neza bikaba byakururira umuntu ubumuga bititaweho neza hakiri kare.

Bigishijwe no kugorora ingingo zindi z'umubiri ku buryo ufite ubumuga abasha kugira ibyo akora abatitaweho batabasha.
Bigishijwe no kugorora ingingo zindi z’umubiri ku buryo ufite ubumuga abasha kugira ibyo akora abatitaweho batabasha.

Uwanyirigira Jeanne Claudine, umwe mu bahuguraga abo babyeyi akaba asanzwe yita ku bafite ibibazo by’ingingo zidakora neza, avuga ko bibanda ku mikaya, ku ngingo no ku magufa iyo bafasha abantu bafite ikibazo cyo kumugara zimwe mu ngingo z’umubiri.

Yagize ati “Ibyo bidufasha kubigisha uko abantu babikoresha kuko kugira ngo umuntu agire icyo akora bimusaba kwicara ubundi bikamusaba guharuka cyangwa bikamusaba kugenda. Bityo rero aba babana na bo ni bo baba bagomba kumenya uko bamwicaza cyangwa bamuhagarika kugeza ingingo zikomeye.”

Rwamurangwa Emmy, Umukozi wa Handicap International mu Karere ka Karongi avuga ko aya mahugurwa azaba igisubizo ku babyeyi bafite abamugaye batari bafite ubushobozi bwo kubavuza kwa muganga. Ati “Kuvura ingingo zamugaye birahenda cyane. Aya mahugurwa rero azafasha benshi bari barabuze ubushobozi bwo kuvuza ababo babana n’ubumuga.”

Aba babyeyi barigishwa uko bafasha ufite ubumuga bw'ikiganza akabasha gukora iby'ibanze.
Aba babyeyi barigishwa uko bafasha ufite ubumuga bw’ikiganza akabasha gukora iby’ibanze.

Rwamurangwa avuga ko abashinzwe ibikorwa by’ubuzima mu rwego rw’Akarere bazafatanya n’abakozi ba Handicap bari muri utwo turere mu gukurikirana uko aba babyeyi bashyira mu bikorwa ibyo bigishijwe mu rwego rwo kugororera abana babo ingingo zahuye n’ikibazo zikaba zitagikora neza. Ibi ngo bakabikorera ko iyo ubundi iyi myitozo ngororangingo ikozwe nabi aho gukiza umurwayi yatera ikindi kibazo kirenze icyo yari asanganywe.

Uwanyirigira Jeanne Claudine urimo gutanga ayo mahugurwa avuga ko uwakorera umurwayi we neza ibyo yigishijwe yaba afite amahirwe ari hejuru ya 70% y’uko byamufasha cyakora akavuga ko nta gihe runaka yavuga ingingo z’umurwayi zakirira neza kuko byaterwa n’uburyo ingingo ze zimeze.

Ati “Hari abaza tukabikorera mu gihe cy’ukwezi kumwe bakajya kubona bakabona umuntu arahagurutse aragiye, abandi bikaba byanatwara imyaka biri. Byose biterwa n’aho uburwayi bw’umuntu bugeze.”

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nanjye ndashimira uyu muryango (handicap international)urimo kutwigisha uburyo twagorora abana b’u Rwanda bafite ibibazo by’ingingo ariko turasaba leta ngo yongere ihwiture abaganga bahawe impano yo kubitaho nubwo bitoroshye.

Hari abana uba ubona bishoboka ko bitaweho bakavuzwa bakira ,ariko bati ubwisungane bwivurizwaho rimwe gusa mu mwaka mudukorere ubuvugizi bihindurwe tugerageze amahirwe.

Sabuhoro Erneste yanditse ku itariki ya: 3-02-2020  →  Musubize

Turashimira cyane Handicap International kubera iyi gahunda nziza. Bayikwirakwize mu gihugu hose.
Mujye mwibuka gukoresha imvugo twemeje: Ntibavuga "ababana n’ubumuga cyangwa abamugaye"; ahubwo bavuga "abafite ubumuga".
Murakoze cyane.

Rusiha Gastone yanditse ku itariki ya: 19-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka