Rwamagana: Batangiranye 2014 abazabafasha kunoza ubwuzuzanye no kuryoshya urugo

Abatuye mu mirenge ya Kigabiro, Munyaga, Munyiginya na Mwurile mu karere ka Rwamagana batangiye umwaka wa 2014 bafite abafashamyumvire ngo bazafasha abubatse ingo n’urubyiruko rubyitegura kumenya amahame remezo y’imibanire mu ngo ndetse n’imyitwarire ikwiye ngo urugo rube rwiza.

Aba bafashamyumvire bahawe ubumenyi n’ibikoresho n’umuryango RWAMREC ugamije guteza imbere imyumvire ku mubano n’ubusabane mu miryango ndetse no kurwanya ihohoterwa mu ngo hagendewe cyane cyane ku gushishikariza abagabo gufata iya mbere mu gutuma ingo zabo zibera nziza abazituye n’abazigenda bose.

RWAMREC yahuguye abagabo, abasore n’inkumi bo muri Rwamagana, yoherereza abagize buri cyiciro 16 ngo bazafashe abaturage bo mu mirenge ya Kigabiro, Munyaga, Munyiginya na Mwurile guteza imbere imyumvire kandi bahindure imyitwarire mu ngo zabo bazubake ingo zirangwa n’ubusabane kurushaho.

Abafashamyumvire bahuguwe na RWAMREC ngo bafashe abubatse kubana neza.
Abafashamyumvire bahuguwe na RWAMREC ngo bafashe abubatse kubana neza.

Umuyobozi wa RWAMREC wungirije, bwana Nzabonimana Venant yabwiye Kigali Today ko umuryango wabo washinzwe n’abagabo icyenda bari bamaze kwitegereza ngo basanga abagabo bo mu Rwanda bari mu batarumvaga neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu ngo kandi ngo iyo bugezweho bufasha urugo rwose gutera imbere.

Bwana Nzabonimana ati “Hari ingo twasuraga tugasanga umugabo adashaka ko umugore we ngo akora akazi kamuha amafaranga ngo atazagira ifaranga akamwigaranzura kandi nyamara ayo mafaranga akenewe mu rugo ngo rutere imbere. Hari n’abandi bapfaga ibintu byagakwiye kubafasha gutera imbere ariko bikaba ibyo kubasenyera kuko abagabo bari babifiteho imyumvire mibi.”

Ibi ngo biri mu byatumye RWAMREC itangira ibikorwa byayo mu Rwanda, none ubu ngo batangiye kwigisha Abanyarwamagana kurenga ubwumvikane bucye, ahubwo bagafatanya kunoza imyumvire izatuma batera imbere kurushaho muri gahunda nshya bise ngo “Bandebereho, indatwa mu buzima”.

Iyi gahunda ngo izashishikariza abandi baturage kujya bigana ubwumvikane n’ubufatanye buri mu ngo z’icyitegererezo mu kubana neza kandi ngo inyishi zibanye neza zinatera imbere kurusha izirangwamo umwiryane.

Umuyobozi wa RWAMREC wungirije, Nzabonimana Venant.
Umuyobozi wa RWAMREC wungirije, Nzabonimana Venant.

Mugabo Kayanda Calvin ukuriye gahunda ya “Bandebereho, indatwa mu buzima” muri Rwamagana yabwiye Kigali Today ko iyo gahunda izahera mu mirenge ine ya Kigabiro, Munyiginya, Munyaga na Mwurile kuko isaba abafashamyumvire batojwe neza, ngo bakazareba impinduka izazana muri ako karere mu myaka ibiri bakaba bayisakaza no mu yindi mirenge.

Theogene Mudacumura wo mu murenge wa Munyiginya ni umugabo wibatse ufite abana batatu. Yabwiye Kigali Today ko iyo yitabiriye iyo gahunda ngo nawe acengerwe kurushaho n’ihame ry’ubwuzuzanye n’ubufatanye kandi ngo azarisakaze ku bandi bagenzi be aho atuye.

Uyu Mudacumura aremeza ko abagabo bafatanya n’abagore babo aho atuye ngo abona aribo batera imbere kandi uretse amagambo ya bamwe mu bagabo bagenzi be baba babakwena, ubundi ngo mu ngo zabo niho harangwa iterambere n’umutuzo kurusha izindi.

Abahuguwe bahawe ibikoresho byo kwifashisha mu kazi.
Abahuguwe bahawe ibikoresho byo kwifashisha mu kazi.

Uwitima Teta Honorine we ni umukobwa utarashaka ariko aravuga ko yishimiye kumenya byinshi ku mibanire y’abashakanye ndetse n’uburyo bwo kunoza ubwumvikane, ubwuzuzanye n’ubusabane kuko ajya abona iwabo mu gace atuyemo hari ingo zibamo amakimbirane bikababaza abana kandi hari n’abandi abona babanye neza.

Avuga ko yungukiye mu bumenyi n’amasomo bahawe na RWAMREC, akaba ngo azafatanya n’abo mu gace atuyemo kunoza imyumvire ikwiye kandi ifasha kubaho neza no gutera imbere.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ni byiza cyane ubwo n’abasore n’inkumi zitarashaka ziri gutozwa kuzabana neza

jean yanditse ku itariki ya: 1-01-2014  →  Musubize

nibyo burya abishyize hamwe ntakibananira ninayo mpamvu urugo rutabamo intonganya rutera imbere kurusha rumwe ruhora rurwana, abo bana mubadadize nabo bazavamo abagabo n’abagore baboneye u Rwanda twifuza.

SIBO yanditse ku itariki ya: 1-01-2014  →  Musubize

biragaraga ko imyumvire yo gukandamiza umugore yahagurukiwe, kandi ba nyirukubikora( abagabo) nibo bafashe iya mbere , ibi ni ukubyishimira rero tugaharanira ko byarushaho gutezwa imbere bityo uburinganire buganze

gato yanditse ku itariki ya: 1-01-2014  →  Musubize

biragaraga ko imyumvire yo gukandamiza umugore yahagurukiwe, kandi ba nyirukubikora( abagabo) nibo bafashe iya mbere , ibi ni ukubyishimira rero tugaharanira ko byarushaho gutezwa imbere bityo uburinganire buganze

gato yanditse ku itariki ya: 1-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka