Rusizi: Urubyiruko ruri guhabwa ubumenyi ku buzima bw’imyororokere

Muri gahunda y’ihuriro ry’urubyiruko y’akarere ka Rusizi (Rusizi Youth network) iterwamo inkunga na Imbuto Foundation, hatangijwe amahugurwa y’iminsi ibiri agamije kwigisha urubyiruko kumenya ubuzima bw’imyororokere yabo hagamijwe kwirinda no gukumira indwara zandurira mu mibonano mpuza bitsina, inda zitateguwe n’ibindi bibazo.

Urwo rubyiruko rwahuguwe ruzahugura abandi mu mirenge baturutsemo ku bumenyi mu kwirinda icyorezo cya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuza bitsina, imikoreshereze y’agakingirizo kaba ak’abagabo ndetse n’ak’abagore.

Byusa Gilles, umufashamyumvire watanze ikiganiro mu bijyanye n’imyanya myororokero y’umubiri w’umuntu yibanze ku impinduka zishobora kubaho mu gihe urubyiruko rugeze mu myaka y’ubugimbi cyangwa ubwangavu n’ingaruka bashobora guhura nazo mu gihe bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye muri iyo myaka.

Urubyiriko ruteze amatwi ibijyanye n'uburyo rugomba kwitwara.
Urubyiriko ruteze amatwi ibijyanye n’uburyo rugomba kwitwara.

Aha urubyiruko rwasobanuriwe uko bimwe mu bice by’imibiri yabo bigenda bihinduka bitewe n’uko agenda akura aho umubiri ugenda uhinduka ndetse ukazaho n’ibindi bitari biwusanzweho nko kumera incakwaha, gupfundura amabere n’ibindi.

Aha babwiwe ko mu gihe babonye bimeze bityo ko bagomba kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina kuko ngo mu gihe bayikoze bashobora kuba batera inda cyangwa bagatwara inda zitateguwe akaba ari muri urwo rwego basabwe kujya bifata cyangwa bagakoresha agakingirizo kugirango birinde izo ngaruka.

Abakobwa bigishijwe ibijyanye n’ukwezi k’umugore mu gihe cyo kujya mu mihango kugirango bajye babasha kumenya igihe bakora imibonano mpuzabitsina n’igihe batabikora hagamijwe kwirinda gutwara inda zitateguwe cyane ko bamenye igihe bashobora kuba bageze mu gihe cy’uburumbuke aho bashora gusama.

urubyiruko ruhugurwa kumikoreshereze y'agakingirizo k'abagabo.
urubyiruko ruhugurwa kumikoreshereze y’agakingirizo k’abagabo.

Usibye kuba uru rubyiruko rwahuguwe mu kumenya ibinjyanye n’imyororokere yabo banahawe ubumenyi bw’ingezi mu bijyanye no kwihangira imirimo aho basabwe kudategereza ko bazabona akazi muri Leta aha baka bigishijwe uburyo bakora imishinga iciriritse n’uburyo bwo kuyicunga kugirango idahomba hagamijwe kugirango bazabashe kwiteza imbere mu mibereho yabo badategereje akimuhana.

Hakizimama Daniel wo mu murenge wa Giheke ni umwe murubyiruko rwahuguwe avuga ko yungutse ubumenyi bwinshi burimo kumenya uburyo yakoresha agakingirizo, kwihangira imirimo yamuteza imbere ndetse n’uburyo ashobora gukoresha imyanya myororokere ye aha kaba avuga ko azasangiza bagenzibe ubu bumenyi yahawe.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Rusizi,, Nyandwi Euraste yeretse uru rubyiruko isoko rikomeye ry’abaturanyi bo muri Congo riri muri aka karere ka Rusizi rishobora kubateza imbere abasaba kwihangira imirimo bibumbiye mu makoperative bityo bakabiheraho biteza imbere.

Aha kandi yabasabye kwirinda icyakwangiza ubuzima bwabo bagaharanira kwiteza imbere bateza n’igihugu cyabo imbere kandi yabijeje ubufatanye mu bikorwa byose.

Umuhuzabikorwa w'inama y'igihugu y'urubyiruko mu karere ka Rusizi asaba urubyiruko kwihangira imirimo.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Rusizi asaba urubyiruko kwihangira imirimo.

Nyuma y’ibi biganiro umuyobozi w’ihuriro ry’urubyiruko rw’akarere ka Rusizi Basabose Joseph yashimiye uru rubyiruko uko bitabiriye aya mahugurwa aha akaba yabasabye kuzageza ubumenyi bahawe kuri bagenzi babo dore ko baje babahagarariye.

Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa 02/07/2014 ari muri gahunda yitwa “Nyobora ku buzima” ireba urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15-24. Uru rubyiruko rwahuguwe rwaturutse mu mirenge yose yo mu karere ka Rusizi uko ari 18 aho buri murenge wavuyemo urubyiruko batanu.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka