Rusizi: Barasabwa kumva uburemere bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abayobozi batandukanye b’inzego z’ibanze barasabwa gusobanukirwa uburemere bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko hari benshi badasobanukiwe neza n’ihohoterwa icyo ari cyo.

Ibi ngo byagiye bigaragara ko abantu benshi bumva ijambo guhohoterwa bakumva ko ari akantu koroheje kandi nyamara bifite ingaruka zikomeye zirimo n’izo ku buryo bwa burundu.

Abayobozi batandukanye mu karere ka Rusizi barimo n'abanyamadini basobanuriwe ibijyanye n'ingaruka z'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Abayobozi batandukanye mu karere ka Rusizi barimo n’abanyamadini basobanuriwe ibijyanye n’ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ibi byagarutsweho mu mahugurwa yabaye kuri uyu wa 09/10/2013 yateguwe n’umuryango udaharanira inyungu ATEDEC, aho bakangurira aba bayobozi kumva uburemere bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’uko rikorwa kuko hari abitiranya ihohoterwa n’ibindi bintu bisanzwe cyangwa bitagira ingaruka zikomeye ku buzima bwa muntu.

Umuyobozi wa ATEDEC, Muco Claude, yashishikarije abayobozi bitabiriye aya mahugurwa guhaguruka bakumvisha abo bayobora ihohoterwa icyo aricyo kuko ngo hakiri abantu bahohoterwa hirya no hino mu gihugu bagaceceka nyamara bishobora kubagiraho ingaruka za burundu.

Umuyobozi wa ATEDEC, Muco Claude, asaba abayobozi guhagurukira ikibazo cy'ihohoterwa.
Umuyobozi wa ATEDEC, Muco Claude, asaba abayobozi guhagurukira ikibazo cy’ihohoterwa.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, Nsabimana Theogene, yavuze ihohoterwa rishingiye ku gitsina ritarwanywa umunsi umwe ngo ribe rirangiye kuko abantu barimenye bitinze. Gusa ngo bazakoresha imbaraga nyinshi mu kurwanya ihohoterwa kuko umunsi ku wundi rigenda ryiyongera mu buryo butandukanye.

Ushinzwe ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu karere ka Rusizi avuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari nk’imungu mu iterambere ry’akarere. Abaturage ngo bagomba kongera kwibutswa ihohoterwa kuko ngo risigaye rikorwa mu buryo bwinshi aho abahohotera bitwaza amayeri menshi kugirango badakurikiranywa.

Abitabiriye amahugurwa bafashe ingamba zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Abitabiriye amahugurwa bafashe ingamba zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yijeje umuryango ATEDEC ko bagiye gishishikariza abafatanyabikorwa b’akarere gufata ingamba zitandukanye zo guhangana n’ikibazo cy’ihohoterwa kuko ngo kigenda gihidura isura buri munsi.

Kuba Abanyarwanda baregerejwe ubuyobozi bakwiye kubibyaza umusaruro ibibazo biterwa n’ihohoterwa bikagabanuka aho kwiyongera; nk’uko byasobanuwe na Mahoro Alex, umuhuzabikorwa wa ATEDEC.

Mahoro yatangaje ko aho Abanyarwanda bari bageze ari aho kwiteza imbere aho guhora mu bibazo ariko avuga ko abayobozi aribo bagomba kubigiramo uruhare kuko abaturage bagendera ku muyoboro babaha.

Mahoro Alexs umuhuzabikorwa wa ATEDEC asobanura ibibazo ihohoterwa rimaze gutera.
Mahoro Alexs umuhuzabikorwa wa ATEDEC asobanura ibibazo ihohoterwa rimaze gutera.

Yabasabye kujya kubasobanurira ibijyanye no kwirinda ihohoterwa byimazeyo bakirinda kugendera ku mico y’abakera yo guhisha ibyababayeho kuko kubihisha aribyo bituma ikibazo kirushaho kwiyongera.

Usibye kuba umuryango ATDEC wahuguye abayobozi ku bijyajye n’ihohoterwa ngo ubafatiye runini kuko ngo umaze koroza abaturage inka zitari nkeya ndetse ukaba ukorana n’urubyiruko mu bijyanye n’ubworozi bw’amafi mu byuzi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka