Rubavu: Imbuto Foundation irafasha urubyiruko gusobanukirwa n’ubuzima bw’imyororokere

Urubyiruko rwo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu rushima inama rugirwa n’umuryango Imbuto Foundation mu kugira ubumenyi ku buzima bw’imyororokere, kuko zibahwitura mu kumenya uko bitwara mu gihe bagezemo no kubona ibisubizo bibaza ku mihindagurikire y’imibiri yabo.

Imbuto Foundation ifatanyije n’abafatanyabikorwa yabo yatangije igikorwa cyo kwegera urubyiruko mu mirenge no kurushishikariza kumenya ubuzima bw’imyororkere n’amakuru ajyanye n’imihindagurikire y’imibiri yabo nka bumwe mu buryo bubafasha kwirinda ibibazo bashobora guhura nabyo.

Urubyiruko rufite munsi y'imyaka 20 rwitabiriye ubukangurambaga ku buzima bw'imyororokere bwateguwe na Imbuto Foundation.
Urubyiruko rufite munsi y’imyaka 20 rwitabiriye ubukangurambaga ku buzima bw’imyororokere bwateguwe na Imbuto Foundation.

Taliki ya 15/2/2014 urubyiruko rugera kuri 500 rwo mu murenge wa Nyamyumba rwakanguriwe kugana ibigo nderabuzima kugira ngo rurusheho gusobanukirwa n’ubuzima bw’imyororokere no kwirinda agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina hamwe no kwirinda gutera cyangwa guterwa inda zititeguwe.

Mbituyimana Aimable ukora mu ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) avuga ko ubukangurambaga bugenererwa urubyiruko burufasha kumenya uko rwitwara mu buzima no kumenya uko ruhagaze kugira ngo ruzagire ejo hazaza heza cyane ko umubare munini ugize Abanyarwanda ari urubyiruko.

John Ntigengwa ushinzwe ishami ry’ubuzima mu Imbuto Foundation atangaza ko ubukangurambaga bugamije kubwira urubyiruko serivice zirugenewe zashyizwe mu bigo nderabuzima, kugira ngo babone amakuru nyayo ku buzima bw’imyororokere.

John Ntigengwa avuga ko ubukangurambaga bujyana no kubwira urubyiruko serivice zirugenewe zashyizwe mu bigo nderabuzima.
John Ntigengwa avuga ko ubukangurambaga bujyana no kubwira urubyiruko serivice zirugenewe zashyizwe mu bigo nderabuzima.

Ubu bukangurambaga buzarushaho gufasha urubyiruko kumenya uko rwitwara, ndetse bigabanye n’ibibazo urubyiruko ruhura nabyo birimo gutwara inda batabiteganyije, kandi ngo ubu bu kangurambaga buzanatangwa no kubigo by’amashuri; nk’uko byemezwa na Nyirasafari Rusine Rachel, umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Ubuyobozi bwa Imbuto Foundation buvuga ko iyi gahunda ifasha urubyiruko kugira ubumenyi ku buzima bw’imyororkere no kwirinda ingaruka zo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye. Mu karere ka Rubavu Imbuto Foundation ikorana n’ibigo nderabuzima botanu mu gufasha urubyiruko kumenya uko ruhagaze no guhabwa amakuru ajyanye n’ubuzima bwabo.

Bamwe mu bayobozi bifatanyije n'urubyiruko kurushishikariza kumenya amakuru ajyanye n'ubuzima bw'imyororokere.
Bamwe mu bayobozi bifatanyije n’urubyiruko kurushishikariza kumenya amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Imbuto Foundation yatangije igikorwa cyo guhwitura urubyiruko mu kugira amakuru ajyanye n’imihindagurikire y’ibiri yabo no kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye binyuze muri gahunda yiswe Adolescent Sexual Reproductive Health and Rights (ASRH&R).

Iyi gahunda ifasha mu kugabanya ubwandu bwa SIDA, gutwita bidateganyijwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bikunda kwibasira urubyiruko rugize 52% by’Abanyarwanda; nk’uko byagaragajwe 2010.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

imbuto foundation ya mama rwanda, madame Jeannette Kagame turayishimira cyane gukomeza kudufasha kwimenya murwego rw gukomeza gutera imbere bitunyuze kandi birambye, uwiyizi amenya niyo ajya kandi akaba responsable w’ubuzima bwe cyane cyane kubana babakobwa babangavu bugarijwe cyane nitwe ryinda ribabuza kwikomereza amashuri kandi aribwo buzima bwabo bwejo hazaza, rubyiruko natwe inyigisho duhabwa ntizikanyure mugutwi kumwe ngo zihingukor mukundi gutwi kandi aritwe ziba zizagirira akamaro igih tuzishyize mubikorwa

sesonga yanditse ku itariki ya: 16-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka