Nyuma yo kubyara batatu, Tereza w’imyaka 19 ntazi uko azabarera

Umukobwa witwa Uwitonze Tereza w’imyaka 19 yibarutse abana batatu ku itariki ya 7/12/2013. Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabutare ari naho yabyariye ntiburamusezerera kuko butizeye uko aba bana bazabaho.

Uwitonze Tereza uyu wabyaye abana batatu akomoka mu Mudugudu wa Burashi, Akagari ka Duwane, Umurenge wa Kibirizi, mu Karere ka Gisagara. Nta mugabo arashaka. Ngo kuva yanabyara, uwo babyaranye ntaraza kumureba.

Ubwo namusangaga ku bitaro bya Kabutare aho ari n’abana be, nta murwaza bari kumwe. Avuga ko Mukase wabanje kumubaho yageze aho agataha kuko na we afite umwana mutoya wo kwitaho. Icyakora, ubuyobozi bw’Umurenge wa Kibirizi bwakomeje kumwitaho, kuko ari bwo bumushakira amata yo guha abana bukaba bwaramushakiye na resitora imuha ibyo kurya, bwo bukishyura.

Uganiriye na Tereza, ubona yarashobewe kuko atazi uko bizamugendekera umunsi yavuye mu bitaro, dore ko ngo ababyeyi be bakennye, ndetse no kwa nyirasenge yabaga na bo bakaba bakennye, bose bakaba batunzwe no guca inshuro.

Yemwe n’inzu aho kwa nyirasenge babamo ngo ni ntoya cyane ku buryo atabasha kuyirereramo impinja eshatu ku buryo bukwiye, cyane ko n’abayibamo ubwabo atari bakeya. Icyifuzo cye ngo ni uko ubuyobozi bwazamufasha bukamuha inzu ndetse n’inka izajya ikamirwa abana be.

Kuba akwiye aho kurerera abana ku buryo bwisanzuye ndetse n’inka yo kubakamirwa binemezwa na Dr. Niyonzima Saleh, umuyobozi w’ibitaro bya Kabutare.

Uyu muyobozi anavuga ko akwiye n’umuntu wo kumufasha kurera aba bana, ndetse akanashakirwa ibyo kumutunga kuko ngo icya mbere na we ni umwana, ikindi ngo ntiyabasha kurera abana ngo anahindukire abashe gukora kugira ngo babone ibibatunga.

Ibitaro bya Kabutare bitinya gusezerera Tereza bitizejwe ko abana be bazabaho neza.
Ibitaro bya Kabutare bitinya gusezerera Tereza bitizejwe ko abana be bazabaho neza.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kabutare anavuga ko urebye aba bana bameze neza, kuko kuva bavuka biyongera. Ngo kuba kugeza uyu munsi badasezerera Tereza, ni ukubera ko batarerekwa ko hari ahantu hafatika azajyana aba bana.

Agira ati « ntabwo uyu munsi dushobora kumureka ngo atahe tutabona byibura ahantu hafatika agiye, kuko bariya bana bashobora kugera hanze bakagira ikibazo kandi mu by’ukuri ntacyo bari bafite. Dutegereje ko ubuyobozi bufata icyemezo, noneho abana n’umubyeyi tukaba twabasezerera».

Umurenge wa Kibirizi uzakomeza kumufasha

Kabogora Jacques, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, avuga ko kuva bamenya ko Tereza yabyaye abana batatu bamufasha. Baniteguye gufatanya n’ababyeyi be bakarebera hamwe icyo bamufashamo.

Agira ati « Ni biba na ngombwa n’iyo nzu ashaka tuzayimubonera, ariko twabanje kubiganira n’ababyeyi be bwite akaba ari bo bagaragaza icyo kibazo». Ikindi ngo barateganya kuzamushakira inka yabyaye yo gukamirwa aba bana.

Icyakora, n’ubwo bamuha inzu n’ibikoresho byo kwifashisha, ndetse bakanamuha inka yo gukamirwa aba bana, ibya Tereza n’abana be biragoye kuko adafite umuntu wo mu muryango we wo kubamufasha, akaba atanafite ubushobozi bwo gushaka umuntu ahemba ngo amufashe.

Ikindi, azakenera ibyo kumutunga n’abana be uko bazagenda bakura, ku buryo kubasha kurera abana agashaka n’ibibatunga bitoroshye, kandi n’abakamufashije kubibona na bo ubwabo batifite kuko batunzwe no kwirwanaho baca inshuro.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

niyonkwe!kandi inzego zibanze zirebe icyo zamufasha

gerturde yanditse ku itariki ya: 5-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka