Nyanza: Club “The Bright way” yibukije urubyiruko ko rutirinze SIDA yaruhitana

Ururbyiruko rw’abasore n’inkumi bibumbiye mu ihuriro ryiswe The Bright Way rifite icyicaro mu karere ka Nyanza ryahurije hamwe urubyiruko rusanga 300 rirwibutsa ko rutirinze icyorezo cya SIDA cyahitana benshi muri rwo.

Iyi Club ikorera mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza ku gicamunsi cya tariki 4/04/2014 yari mu nzu y’isangano ryAbanyenyanza yakoranyije urubyiruko aho yavuze ko irufitiye ubutumwa bwo kwirinda icyorezo cya SIDA ndetse no guhamagarira abakobwa kwirinda inda zitateguwe.

Benegusenga Noel akaba ari Perezida w’iyi Club The Bright Way avuga ko impamvu inyigisho zabo zibanda ku rubyiruko ahanini bakarukangurira kwirinda icyarwangiriza ubuzima ngo n’uko arirwo rugize umubare munini w’Abanyarwanda kandi ubwarwo akaba ari imbaraga z’igihugu.

Yagize ati: “Urubyiruko rufite umuze wa SIDA ntacyo rwaba rumariye ejo hazaza ku Rwanda n’Abanyarwanda; niyo mpamvu dukangurira bagenzi bacu kugira imyifatire myiza ubu twarabitangiye kandi tuzabihozaho kuko tutabikoze hari abaduca mu myanya y’intoki”.

Uburyo bwifashishijwe n’uru rubyiruko mu gukangurira abandi kwirinda icyorezo cya SIDA ndetse no kwirinda inda zitateguwe ku bakobwa bwanyujijwe mu mbyino, imivugo ndetse n’ibiganiro mbyirwaruhame.

Benshi mu rubyiruko rwari rwitabiriwe rwagaragarijwe ko SIDA kuyirinda bishoboka hakoreshwejwe uburyo bwo kwifata, ubudahemuka ku bashakanye, uburere mu muryango ndetse no gukoresha agakingirizo ku bananiwe kwifata.

Ingamba zafashwe n’uru rubyiruko nk’uko benshi bahise babitangariza aho ni uguhindura imyifatire yari isanzwe ibaranga ishobora kubakuririra ubwandu bwa virusi itera SIDA. Ku bakobwa by’umwihariko bavuze ko bagiye kwirinda impano bahabwa n’ababashuka akenshi bemeza ko zaba nyirabayazana mu gushyirisha ubuzima bwabo mu kaga.

Ihuriro The Bright Way ifite abanyamuryango bayo bagiye baherereye hirya no hino mu gihugu ndetse no ku mugabane wa Amerika aho usanga bibanda ku bikorwa byo kurwanya SIDA, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no guhamagarira urubyiruko kwihangira imirimo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka