Ntabona nyamara arahinga kandi arifashije

Umusaza Célestin Rwamiheto w’imyaka 73, yavutse abona, aza guhuma afite imyaka 43, ariko ubu bumuga ntibumubuza gukora umurimo w’ubuhinzi yari asanzwe akora mbere yo kumugara.

Rwamiheto utuye mu mudugudu wa Mubuga ho mu kagari ka Nyabisindu mu murenge wa Kigoma ho mu karere ka Huye avuga ko afite ishyamba rya hegitari 8 yateye nyuma yo guhura n’ikibazo cy’ubuhumyi.

Agira ati“nari mfite umurima wari urimo amashinge, maze kumugara ntekereza ko abantu bashobora kuzawunyambura. Nawuhaye abaturage bawutabiramo imyumbati, hanyuma nanjye nteramo inturusu. Njye narapimaga, abana banjye na bo bagatera.”

Akimara guhuma byaramutonze, ntiyabasha kongera gukora nk’uko byari bisanzwe. Ibi ngo byaje kumuviramo kuzajya ababara mu ngingo.

Ati “nabonye kudakora bishobora kuzamviramo ibibazo bikomeye, nuko mfata isuka njya mu murima, mbona birashobotse. Ubu ndihingira.”

Umusaza Celestin Rwamiheto.
Umusaza Celestin Rwamiheto.

Na none kandi ati “Ubu nateye insina za fiya, buri mwaka ndongera. Uyu mwaka ndi gutera iz’injagi kugira ngo ibiryo biboneke neza.”

Abwira abafite ubumuga bamwumvaga ubwo yatangaga ubuhamya ku munsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga wizihirijwe i Huye kuwa 3/12/2013, yagize ati “Njya mbwira abandi nti uwamugaye ashobora kureba icyo yagerageza gukora, uko ashoboye.”

Yunzemo ati “Nubwo ntabona, mfata umupanga ngasongora ibiti by’imishingiriro, nkabiha abajya kubishingirira. Ndasaba abafite ubumuga bashoboye kuba bakwikorera akantu na gato kwivanamo gusabiriza.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka