Ngororero: Abacuruza itabi ntibazi ko ritera indwara

Abacuruzi b’itabi mu isoko rya Ngororero (biganjemo abakuze kuko bose bari hejuru y’imyaka 55) ngo basanga abavuga ko itabi ari ribi bitiranya amoko yaryo kuko irihingwa mu Rwanda nta kibazo ngo ryatera urinywa.

Uwitwa Uzabakiriho Vianney avuga ko itabi bacuruza bagura aho yita mu Bugoyi ngo ari ryiza kandi rikaba nta kibazo ryatera umuntu. Avuga ko amaze imyaka irenga 25 anywa itabi kandi ko nta kibazo arahura nacyo. Itabi ribi ngo ni irituruka mu bindi bihugu nk’Uburundi na Uganda.

Kuri iyo myumvire, muganga Mutagugura Jean Berchmes, avuga ko ibyo ari ukudasobanukirwa kw’abo baturage, kuko itabi rihinzwe ku buryo gakondo rigira ubukana ndetse bushobora no kuruta ubw’itabi ryakorewe mu nganda, bityo n’irihingwa mu Rwanda rikaba ari ribi cyane ku buzima bw’umuntu.

Zabuzende ngo iyo atabonye itabi nta buzima aba afite.
Zabuzende ngo iyo atabonye itabi nta buzima aba afite.

Mu gihe Zabuzende Cléophace ufite imyaka 55 avuga ko yatangiye kurinywa afite imyaka 25 akaba nta kibazo riramutera uretse ko ngo iyo ataribonye nta mahoro aba afite, muganga Mutagugura asobanura ko uko kumva bamerewe nabi igihe bataribonye ari uko riba ryaramaze kubagira imbaata (chronique) bikaba ari bibi cyane.

Muganga Mutagugura avuga kandi ko abavuga ko ritica bashingira ku kuba barinywa igihe kinini. Asobanura ko indwara zituruka ku itabi zica umuntu hashize igihe kirekire bitewe n’indwara yamufashe cyangwa ubundi buryo abaho.

Itabi kandi ngo rishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umwana igihe nyina amutwite cyangwa amwonsa kandi anywa itabi.

Kuba basoreshwa na Leta ngo nicyo kibemeza ko itabi atari ribi.
Kuba basoreshwa na Leta ngo nicyo kibemeza ko itabi atari ribi.

Kuba aba bacuruzi bakorera mu isoko rya Leta ndetse bakaba banasoreshwa na Leta, bumva bigaragaza ko kuvuga ko itabi ari ribi ari ukwigiza nkana kuko Leta itakwemera ibyica abantu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ngororero, Niramire Nkusi ,akaba avuga ko gusoresha itabi bitandukanye no kwigisha abaturage kurinywa.

Agira ati “inyigisho zaratanzwe hose ku isi ko itabi ari ribi; ndetse mu Rwanda abarihinga bagenda bagabanuka uko imyaka itashye. Gusa ingamba zifatwa ntizitegeka abaturage kureka itabi ku ngufu. Kurisoresha amafaranga menshi ni kimwe mu bica intege ubucuruzi bwaryo”.

Iyi myumvire y’abaturage igaragaza ko hagikenewe ubukangurambaga bwimbitse mu gukangurira abaturage kumenya ububi bw’itabi, nkuko bigaragazwa n’inzego z’ubuzima mu gihugu no kwisi muri rusange.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka