Ngororero: 36% by’abagore basamye nibo batangirwa amakuru

Umushinga ACCESS PROJECT ufatanya n’Akarere ka Ngororero mu bikorwa by’ubuzima cyane cyane mu kwita ku buzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana, utangaza ko muri aka karere abagore bashya basamye inda batangirwa amakuru kugira ngo bakurikiranirwe hafi bakiri bakeya aho bari kuri 36% gusa.

Umukozi w’uyu mushinga ukorera mu Karere ka Ngororero, Uwizera Didier avuga ko iyi mibare ikiri mikeya cyane kuko abagore bose bagomba gutangirwa amakuru 100%, kugira ngo minisiteri y’ubuzima ibashe kubakurikirana mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo n’ubw’abana batwite.

Uyu mukozi avuga ko bidahagije gukurikirana umugore utwite ari uko inda yagaragaye, ahubwo ko abajyanama b’ubuzima bafite inshingano zo kumenya abagore basamye kugira ngo binjizwe mu buryo bufasha mu kubibutsa uko bagomba kwitwara binyujijwe muri RAPID SMS, ikoreshwa n’abajyanama b’ubuzima.

RAPID SMS ni uburyo bwo gutanga amakuru ku buzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana mu gihe cy’iminsi 1000. Uretse amakuru y’abagore basamye inda akiri ku kigereranyo cyo hasi, gukoresha ubu buryo mu karere kose muri rusange ngo biri ku kigereranyo cya 69% by’amakuru yose aba akenewe muri ubwo buryo.

Abajyanama b'ubuzima barasabwa gukoresha Rapid sms ijana ku ijana.
Abajyanama b’ubuzima barasabwa gukoresha Rapid sms ijana ku ijana.

Nk’uko bigaragazwa na Muganza Jean Marie Vianney, umuyobozi w’ubuzima mu karere ka Ngororero, haracyari ingorane mu gufasha abajyanama b’ubuzima kugera ku ntego 100%. Aha havugwa bamwe badafite umuriro w’amashanyarazi, abagore n’abakobwa basama inda bakabihisha cyane cyane abaryamana n’abo batasezeranye, abagore bamwe bakibyarira mu ngo, n’abandi batorohereza aba bajyanama b’ubuzima.

Mu gufasha kugera kuri iyi ntego, Bagiruwigize Emmanuel, umukozi wa ACCESS PROJECT asaba ubuyobozi bw’akarere, imirenge n’utugari gushyira gahunda ya RAPID SMS mu byihutirwa batoza abaturage.

Anasaba kandi ko mu nama zibera kuri izi nzego hajya hanagaragazwa uko RAPID SMS yakoze mu cyumweru. Ibi ngo bizakangura abajyanama b’ubuzima ndetse n’abaturage bitabire gutanga amakuru.

Mu byemezo byafashwe mu kubahiriza ibyo basabwa, abajyanama b’ubuzima bazagaragarwaho kutubahiriza ibyo basabwa bazajya basimbuzwa abandi. Hari kandi n’abahagarika kuba abajyanama b’ubuzima ngo bakanga gutanga ibikoresho bifashishaga, aba nabo bakazajya babyakwa ku mbaraga z’ubuyobozi.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka