Mukama: Babuze Sur’eau ziyasukura

Mu gihe bamwe mu baturage bo mu tugali twa Kagina na Gishororo umurenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare bavuga ko bahangayikishijwe no kuba nta miti isukura amazi babona ku buryo bworoshye dore ko bakoresha ayo bakura mu bishanga, ubuyobozi bw’uyu murenge bwo buvuga ko ubu iyi miti yamaze kugezwa ku bajyanama b’ubuzima hagamijwe kuyegereza abaturage.

Amazi aba baturage bifashisha ni ayo bavoma mu bishanga bya Nyiragahaya na Kidobogo. Karuranga Aimee de Dieu utuye mu mudugudu wa Nyagatare akagali ka Kagina avuga ko avoma Nyiragahaya. Ngo amazi yayo ni mabi cyane kuko uretse umwanda uturuka ku gasozi ukajyamo ngo hari n’abaturage binikamo amasaka bityo amazi akarushaho kuba mabi.

Nyamara ariko ngo hashize imyaka igera kuri 2 ubuyobozi bubizeje ko amazi bubaha amazi amaso yaheze mu kirere. Kanyarutoki Jean Pierre wo mu mudugudu wa Kireranyana akagali ka Kagina avuga ko basabwe kubaka utuzu tw’amarobine bakabikora ariko bagategereza ko hagezwamo amazi bagaheba. Igisubizo ngo ni ukuvoma ay’ibishanga nayo akunze kugira ingaruka z’uburwayi bw’inzoka ku bana.

Aba baturage kandi bavuga ko bakabaye basukura aya mazi mbere yo kuyakoresha ariko ngo umuti wa sur eau kuwubona biragorana. Karuranga Aimee de Dieu avuga ko uretse kujya ku kigo nderabuzima ngo nta handi wabona umuti wo gusukura amazi wa sur eau.

Bubakiye amarobine ariko nta mazi aragezwamo.
Bubakiye amarobine ariko nta mazi aragezwamo.

Iki kibazo cy’amazi ariko ngo n’ubuyobozi burakizi. Hakuzweyezu Emmanuel umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukama avuga ko uyu murenge ubamo amazi macye ahanini kubera ko imiyoboro yari ihari mbere yasibye. Gusa ngo batangiye kuyisibura mu kagali ka Gishororo mu muganda rusange w’ukwezi gushize.

Aha rero akaba asaba abaturage kugira uruhare mu kubagezaho ibi bikorwa by’amazi kugira ngo haramutse hagize icyangirika babe bagisimbuza byihuse. Naho ku kijyanye na sur eau abaturage bavuga ko zitaboneka, uyu muyobozi avuga ko ubu batangiye kuzikwirakwiza mu bajyanama b’ubuzima hagamijwe korohereza abaturage batuye kure y’ikigo nderabuzima.

Uyu muti usukura amazi wa sur eau ubundi ugura amafaranga 300 agacupa kasukura amazi yuzuye amajerekani y’amazi 20. Bamwe mu baturage bavuga ko aya mafaranga ari menshi atajyanye n’ubushobozi bwabo. Uretse kuba abaturage ba Kagina bavoma ibishanga bya Kidobogo na Nyiragahaya bavoma amazi mabi ngo bakora n’urugendo rutari munsi y’iminota 30 kugera kuri ibi bishanga.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka