Muhanga: Umwanda uturuka muri Hotel Brothers’ INN ubangamiye abagenzi
Muri hotel Brothers’INN iherereye mu mujyi wa Muhanga ahitwa i Gahogo hasohokamo amazi y’umukara kandi anuka akagera mu muferege wo ku muhanda wa kaburimbo ku buryo ubangamira abahanyura cyne cyane abanyamaguru.
Umukozi ushinzwe gucunga ibikorwa by’iyo hatel (manager) avuga ko hari amazi aturuka haruguru y’iyo hoteli akayimanukamo rwagati hanyuma akaza mu muhanda imbere y’aho sosiyete SORAS na MTN zikorera.
Gusa Manager yemera ko aho hantu hananyura amazi aturuka mu nzu y’iyo hotel ibikwamo amakara, akaba ari nayo mpamvu ayo mazi ahinduka umukara.
Umwe mu bakozi bakora isuku mu mujyi wa Muhanga yadutangarije ko ibyo bitabareba kuko badashinzwe kuyobya amazi cyangwa kuyacukuriya imyobo (fosses) ajyamo.
Muganza Jean Baptiste, umukozi wa SORAS mu karere ka Muhanga, avuga ko abubatse ikiraro kijya aho akorera basize ibitaka birimo na sima munsi yacyo bikaba aribyo bibuza amazi guhita, ariko akavuga ko hotel Brothers’ Inn ikwiye gufata amazi yayo kuko n’ubusanzwe nta myanda yemerewe kujyanwa mu miferege y’umuhanda.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|