Muhanga: Indaya ngo ntizikozwa iby’agakingirizo imbere y’ifaranga

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore tariki 8/3/2014, bamwe mu bagore bakora uburaya mu mujyi wa Muhanga, baratangaza ko mu gihe haje ifaranga ritubutse bibagirwa agakingirizo birengagije ko bakwandura cyangwa ngo banduze SIDA.

Bamwe muri aba bagore bavuga ko kenshi bakunze guhura n’abagabo batandukanye kandi bashaka ibinyuranye. Bavuga ko hari abashaka gukoresha agakingirizo mu rwego rwo kwirinda ndetse hakaba n’abandi baza bashaka gukorera aho kugirango babone umunezero mwinshi.

Aba bagore bavuga ko batajya batekereza cyane ku buzima bwabo kuko ngo baramutse babutekerejeho batakorera amafaranga nk’uko babyifuza.

Umwe muri aba bagore avuga ko iyo haje abamubwira ko bashaka kumanuka kizimbabwe [gukorera aho] nk’uko abivuga, icyo gihe nabo ngo bongera amafaranga agakorera aho.

Ati: “iyo aje ari umubosi umukura iryinyo ry’ikijigo ukibyinisha kuko uba uziko abana bawe batari buburare. Gitanu urakimwaka, urengejeho ni uko ariko rero iyo aje ari umukene na bibiri urabyinjiza kugirango ubone imibereho”.

Murebwayire (si izina rye) we avuga ko amafaranga menshi ku muntu udashaka gukoresha agakingirizo, amuca amafaranga nibura guhera ku bihumbi bitatu, ati: “utayafashe none wabigenza ute ko ashobora no kujya ahandi”. Umukiliya uza akoresha agakingirizo we amuca 1000 cyangwa 1500.

Umujyi wa Muhanga.
Umujyi wa Muhanga.

Undi mugore ukora uburaya nawe avuga ko we yemerera abagabo bashaka kumugura ko bakoresha agakingirizo cyangwa ntibagakoreshe bitewe n’abo aribo.

Avuga ko uwo bamaze kumenyerana cyane mbese bafitanye ubushuti bwihariye, yemera ntakoreshe agakingirizo mu gihe uje bwa mbere we bimugora ko yamwemera nta gakingirizo akoresha.

Kuba uwo basanzwe baziranye yamwemerera ko baryamana nta gakingirizo ngo ni uko baba baricaye bakaganira amabanga menshi ku buryo aba amwizeye.

Aha ariko avuga ko nta kwipimisha cyangwa icyemezo cyo kwa muganga cyerekana ko umugabo ari muzima yamwaka kuko byatuma uwo mugabo cyangwa abandi bamucikaho.

Kuba abakora uburaya babukorera mu ngo zabo, bigira ingaruka zikomeye ku bana babo cyangwa ab’abaturanyi kuko nabo bashobora kubwishoramo ku buryo bworoshye.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, Fortune Mukagatana; avuga ko bitoroshye gukura aba bagore mu buraya ariko ngo bagerageza kubikora bashingiye ku kigero babarizwamo.

Uyu muyobozi avuga ko abana bagiye mu buraya babafata bakabashyira mu bigo ngororamuco nk’ikiri Iwawa mu kiyaga cya Kivu.

Abakora uburaya bakuze bo ngo ntibyoroshye kuko bisaba kubaganiriza kenshi babigisha ingaruka mbi z’uburaya ndetse n’icyo bakora kugirango babashe kwivana muri izi ngeso.

Muri uyu mujyi wa Muhanga haboneka abagore batari bake bavuga ko baretse uburaya. Ndetse bamwe banibumbiye muri koperative bise “tubusezerere” aba bavuga ko bashishikariza aba bagikora uburaya kuba babureka nabo.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka