Muhanga: Ikibazo cy’abakobwa babyarira iwabo kirahangayikishije

Mu Karere ka Muhanga hakomeje kugaragara abakobwa babyarira mu ngo iwabo kubera gutwita inda zitateguwe, bigatuma abana bavuka batitabwaho uko bikwiye kuko ba nyina nta bushobozi baba bafite bwo kubitaho.

Iki kibazo cy’abakobwa babyarira iwabo cyongeye kugarukwaho mu ruzinduko bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite bagiriye mu Karere ka Muhanga ku wa 30/12/2014, aho baganiriye n’urubyiruko ku bibazo bishingiye ku buzima bw’imyororokere.

Muri iyi nama byagaragaye ko muri uyu mwaka wa 2014 gusa abakobwa biga mu mashuri yisumbuye babarirwa muri 20 batwaye inda zitateganyijwe bakabyarira iwabo, cyakora nta mibare igaragaza abakobwa bose uyu mwaka urangiye babyariye iwabo.

Rumwe mu rubyiruko rugaragaza ko impamvu zo kubyarira mu rugo ziva ku bukene bwo mu miryango, abakobwa bagashukwa kubera ko baba bakeneye ibintu byiza bigezweho, ibi bishuko kandi bikaba bikorwa n’abantu bafite ubushobozi ku buryo bigora abakobwa kubisimbuka.

Abakobwa bongeye kugaragaraza ko gushukwa n'abantu bakuru biri mu bituma batwara inda zitateganyijwe.
Abakobwa bongeye kugaragaraza ko gushukwa n’abantu bakuru biri mu bituma batwara inda zitateganyijwe.

Cyakora Depite Byabarumwanzi François, umwe mu badepite bari basuye uru rubyiruko akavuga ko abitwaza gushukwa kubera ubukene nta shingiro bafite kuko ngo hariho n’abana b’abakene bitwara neza bakiga bakarangiza amashuri yabo, bagateza imbere imiryango bakjomokamo.

Depite Byabarumwanzi avuga ko gushakira umuti ikibazo cyo gutwara inda zitateguwe mu rubyiruko ari ukureba impamvu nyamukuru yatumye urubyiruko ruhitamo kwishora mu busambanyi, icyo yita guta umuco.

Byabarumwanzi agira ati “ikibazo si ubukene kuko abakene bose si abasambvanyi, ikibazo ni uguta umuco, nta yindi ngamba yafatwa mu kurwanya uburaya n’ubusambanyi mu rubyiruko usibye kugarura umuco, tugarure umuco abato bitwararike, abakuru bacike ku bushukanyi, naho ubundi ikibazo si ubukene”.

Akomeza avuga ko ubusanzwe ubwiyongere bw’abaturage mu Rwanda bwagombye kujyana n’umuvuduko w’iterambere kuko usanga ahari abantu benshi badafite ubutunzi barangwa n’amakimbirane mu miryango.

Depite Byabarumwanzi (ubanza ibumoso) ntiyemeranya n'abavuga ko ubukene butuma bishora mu busambanyi.
Depite Byabarumwanzi (ubanza ibumoso) ntiyemeranya n’abavuga ko ubukene butuma bishora mu busambanyi.

Ikibazo cy’ababyara abana benshi kandi ngo ubu kiragaragara mu badafite ubushobozi buhagije nyuma bakabera umutwaro imiryango yabo na Leta muri rusange, ikibabaje cyane mu rubyiruko akaba ari uko rukora imibonano itanakingiye kandi uburyo buhari, ibi bigatera ubwiyongere bwa virusi itera SIDA.

Imibare igaragaza ko mu myaka ibiri ishize abakobwa 74 kuri 605 baje kwisuzumisha ku kigo cy’urubyiruko cya Muhanga basanze baratwaye inda batabishaka, abigaga bakaba barahagaritse amasomo, hakaba hakenewe gukorwa ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo harebwe imibare nyayo y’urundi rubyiruko rutagize amahirwe yo kwiga.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Muhanga, Mukagatana Fortunée, avuga ko ikibabaje kandi kigomba gukosoka byihutirwa ari uko usanga abantu bakuru ari bo bakekwa mu kugira uruhare mu gutera aba banyeshuri inda zitateguwe babashukisha amafaranga.

Usibye ingaruka mbi kandi zigaragara ku bakobwa batwaye inda zitateguwe, ngo hari n’abahungu bafite ibibazo byo kwishora mu busambanyi bikabagiraho ingaruka zitandukanye, harimo no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka