Kwiyakira no kumvira abaganga bitumye amarana SIDA imyaka 10 ameze neza

Kamuhanda Emmanuel utuye mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe avuga ko nyuma y’imyaka 10 amenye ko afite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA yiyakiriye, ubu akaba amaze kwiteza imbere muri byinshi.

Uyu mugabo avuga ko yamenye uko yanduye agakoko gatera sida nyuma yo kurwara akaremba yajya kwivuza bakamuha imiti bikanga, abantu bakomeza kumubwira ngo yararozwe ngo najye mu bapfumu ariko we akabyanga.

Nyuma y’uko uburwayi bukomeje kumurembya ari nako ananuka umunsi ku wundi yigiriye inama yo kujya kwipimisha ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu mwaka wa 2005 asanga we n’umugore we baranduye ariko ngo bahise bihangana barabyakira.

Mu gihe we n’umugore we bishyize mu mutuzo ntibari borohewe n’abaturanyi n’inshuti ngo babahaye akato bigera naho birinda kubegera no kugera mu rugo rwabo.

Yagize ati “nubwo twabashije kwishyira mu mutuzo abantu bahise batinya kugera iwacu ntawatwegeraga ntanuwafataga ku kantu twanywereyeho, twatekaga n’agakoma abaturanyi bakabuza abana kuza ngo tubahe”.

Kamuhanda avuga ko kwiyakira no kumvira abaganga byatumye akomera akabasha kwiteza imbere.
Kamuhanda avuga ko kwiyakira no kumvira abaganga byatumye akomera akabasha kwiteza imbere.

Ubwo yari arembye abaganga bo mu kigo nderabuzima cya Murindi ngo nibo bamujyanye mu bitaro by’i Rwamagana bamunyuza mu cyuma bamuha imiti arataha.

Ngo yakomeje kuremba bamujyana mu bitaro bya Rwinkwavu bamushyira mu bitaro kuko yari arembye cyane.

Nyuma yo gusanga arwaye indwara y’igituntu yakurikije amabwiriza ya muganga afata imiti igituntu kirakira ndetse atangira no gufata imiti igabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ari nako abaturanyi be bakomeza guhkubaha akato ariko ngo mubabahaga akato harimo n’abari bafite ubwandu bwa SIDA batabizi.

Kamuhanda ngo yakomeje kubakangurira kwipimisha bigeze aho barabyumva bajyayo bamwe bagasanga baranduye bahabwa imiti kugira ibafashe gukomeza kubaho neza.

Ngo icyamufashije akaba abayeho neza ni uko mu gufata imiti yagiye akurikiza amabwiriza y’abaganga.

“Twakomeje gufata imiti twubahiriza amabwiriza y’abaganga tubona tugaruye umubiri noneho kubera ko igihugu gifite umuyobozi mwiza adushakira ihene zitanga amata rwose byatugiriye akamaro,” Kamuhanda.

Abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA bakomeje ibikorwa byo kwiteza imbere.
Abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA bakomeje ibikorwa byo kwiteza imbere.

Akomeza agira ati “Ubu mfite imbaraga abatwitazaga batangiye kutwiyegereza ubu mba mu makoperative, ndoroye mfite inka, ndahinga ntacyo mbuze mbere akabido k’amacupa 4 karananiraga kukikorera ubu nikorera kilo 50 cy’ubwatsi njya kugaburira inka zanjye”

Yakomeje asaba abantu kwirinda ubwandu bwa SIDA anashishikariza abatarandura kumenya ko SIDA ari mbi. Arashimira umukuru w’igihugu n’umufasha we kuba barakoze ubuvugizi abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bakabona imiti kandi bagakomeza no kubateza imbere mu bikorwa binyuranye.

Uhagarariye urugaga rw’ababana n’ubwandu bwa SIDA mu Karere ka Kirehe, Musabyimana Consolée, yavuze ko abafite ubwandu bwa SIDA bitaweho ku buryo imirenge 12 yo mu Karere ka Kirehe ifite amashyirahamwe anyuranye arimo ababana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA, bityo babashaka bakababona hafi.

Arasaba abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA gukomeza gukurikiza inama bahabwa birinda kwanduza abandi ndetse n’abataramenya uko bahagaze bakipimisha kandi abatarandura bagakomeza kwirinda kugira ngo ubwandu bwe kuzabageraho.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mutubwire Muraba Mukoze Kandi Utanamuvishije amaraso ?

Alias yanditse ku itariki ya: 5-06-2019  →  Musubize

Ese Umuntu ushobora Kwandura Mugihe Aryamanye Ntumwana Muto urwaye sida ataragira ubwo Butemba Buzi Mumubiri Ibyo twakwita Nkamasoro ?

Alias yanditse ku itariki ya: 5-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka