Kurya chocolat, avoka n’amafi bitera kugira imisatsi myiza

Ubwoko bw’ibiryo bumwe na bumwe ngo bufasha abantu kugumana imisatsi myiza kurusha uko bakoresha imiti, amavuta n’ibindi bintu binyuranye abantu benshi bakoresha ngo imisatsi yabo ise neza.

Impuguke mu gukurikirana imihindukire y’umubiri zemeje ko aho kwihata imiti n’amavuta, ngo abantu bakwiye kwita ku biribwa bimwe na bimwe bakabasha kugumana imisatsi myiza igihe cyo gusaza, ndetse abandi bakaba bagira isa neza kurusha iyo basanganywe babitewe n’ibyo bafata mu mafunguro yabo.

Uwitwa Ricardo Vila Nova yabwiye ikinyamakuru Daily Mail ko ikiribwa cya chocolat ari ingenzi mu gutuma umusatsi usa neza, ndetse ngo chocolat yirabura yo ikanarinda abantu kugira imvi mu misatsi imburagihe.

Ibara ry’imisatsi ngo rigenwa n’akanyabugingo kitwa mélanine kandi ngo iyo chocolat yirabura igakungahayeho. Ibindi biribwa ariko nk’amafi na avoka bituma imisatsi ikomeza gusa neza cyane.

Ngo ku bantu bagira imisatsi ikagashe nabo kandi bayikunda, ngo ifunguro ririmo inyama mu Rwanda bita iz’umubiri rigira icyo ryongera ku gutuma uwo musatsi ugumana uwo mwimerere wawo.

Iki kinyamakuru cyakomeje kigira inama ababa batarya inyama ko bashobora kurya ubwoko bw’ibishyimbo bita lentilles n’ibikomoka kuri soya bita tofus ngo nabo bakomeze kugira imisatsi bishimira.

Ricardo Vila Nova yagize ati “Aho kuzenguruka amaduka menshi tugura amoko menshi y’imiti n’amavuta byo kunoza imisatsi, abashaka kugumana umusatsi w’umwimerere kandi mwiza, ndetse n’abashaka kunoza neza uwo bafite batishimira dukwiye guhindura ibyo dufata ku meza kuko niho shingiro ry’ibanze.”

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntabwo nifuza gusaza maze nkagira invi mumutwe bigenze nte

mujuni patrick yanditse ku itariki ya: 11-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka