Kunywa inzoga nyinshi byangiza ubwonko mu gihe gutera akabariro inshuro nyinshi bibwubaka

Ubushashatsi bwakozwe n’inzobere za Kaminuza ya Inserm n’Ishuri Rikuru rya London mu Bwongereza bugaragaza ko inzoga nyinshi zifite ingaruka mbi ku bwonko cyane cyane ku bantu bakuze, mu gihe ubundi bushakashatsi bwakozwe buvuga ko gutera akabariro ku buryo buhoraho birinda ubusugire bw’ubwonko.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagabo 5054 n’abagore 2099 bakuze banywa inzoga cyane bwerekanye ko bahura n’ibibazo byo kwangika ubwonko ntibabashe gukurikira neza no gukora ibintu bisaba ubwenge mu gihe kirekire.

Abantu bafite ibyago bwo kugira ikibazo cy’ubwonko ngo ni abafata ibirahuri bitatu n’igice ku munsi, ibi bituma umunywi w’inzoga w’imyaka 55 ubwonko bwe bukora nk’ubw’umusaza w’imyaka 61; nk’uko bigaragara mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara tariki 15/01/2014.

Nubwo abagore banywa inzoga nyinshi atari benshi ugereranyije n’abagabo, ngo ibirahuri bibiri ku munsi birahagije mu kwangiza umubiri wabo ku buryo bwihuse bityo bagirwa inama yo kunywa gake cyane cyangwa kuyireka burundu.

Mu bundi bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Maryland muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bwasohotse kuri uyu wa gatatu bushimangira ko gukora imibonano mpuzabitsina ku buryo buhoraho bisigasira ubwonko bugakora neza n’ubwo waba ukuze.

Nk’uko ikinyamakuru The DailyMail dukesha iyi nkuru kibitangaza, ubu bushakashatsi bwakorewe ku mbeba bugaragaza ko imbeba zunguka inyangingo nshya z’ubwonko mu gihe zirimo kugira uko zigenza bityo zubaka ubwonko ntibusaze.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

nonese umuntu ashaka kureka
inzoga yabigenza ate?ko bavuga ngo kuyereka ntibipfa korohera abantu mudufashe

nkundimana eric yanditse ku itariki ya: 4-09-2018  →  Musubize

bury’abakobwa bagumiwe cg abasore badashyukwa ntabwo buzuye mumutwe?nirihe banga mwatugira ngo tujye tunywa gake gake niba gater’akanyabugabo no gutekereza bien

jango yanditse ku itariki ya: 20-02-2014  →  Musubize

Noneho ubwo INDAYA zaba ziturushya ubwonko bukora neza kurushaho, Ndizera ntanshidikanya kandi ko indaya zikora imibonano kenshi n’abantu benshi kurusha abandi???!!!

HARERALEOD. yanditse ku itariki ya: 22-01-2014  →  Musubize

none se ubwonko bw’imbeba n’ubwa’abntu bimeze kimwe? Ntibakajye batubeshya ariko noneho ababikira n’abapadiri badatera akabariro ubwonko bwabo bwarangiritse burundu haaaaaaaaaaaaaaa .Ikinyoma .com

uwineza ange yanditse ku itariki ya: 21-01-2014  →  Musubize

Nonese imbaba ipfana iki n’umuntu ? Namwe muraducanga kweli!!!

kjfkjdfkjssd yanditse ku itariki ya: 17-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka