Kuki aboga bagomba kwirinda kunyara muri pisine?

Birashoboka cyane ko igihe umuntu ari koga muri pisine atakwirirwa ayisohokamo igihe ashaka kunyara. Nyamara, hari ingaruka bene ubu bunebwe bwatera ku buzima.

Abashakashatsi bo muri Kaminuza y’ubuhinzi yo mu Bushinwa ndetse n’abo muri Kaminuza ya Purdue (mu Buhinde), batangaje ko uruhurirane rw’inkari n’urw’imiti bashyira muri za pisine (chlore) bitanga uruvange rutera ibibazo by’imihumekere ku bakunda koga.

Ibi babyemeje bahereye ku magerageza menshi bakoreye muri laboratwari : bagiye bavanga amazi bakuye mu mapisine anyuranye yo mu gihugu cy’Ubushinwa, n’ibindi bintu bikoze ku buryo ibibigize ari na byo bigize icyuya n’inkari.

Uru ruvange rwagiye rutanga chlorure de cyanogène ituma ibihaha, umutima n’urwungano rw’imyakura (système nerveux) birwara, uko umuntu agenda ayihumeka (chlorure de cyanogène).

Iyi nkuru dusoma kuri 7sur7.be inavuga ko aba bashakashatsi bavuze ko byaba byiza « aboga bagize isuku ku buryo buhagije », kuko byagabanya ibyago byo kugira ubuzima bufite umuze.

Abakoresha za pisine rero bamenye ko kutihanganira gusohoka mu mazi igihe bashaka kunyara, byabaviramo gutera indwara bagenzi babo na bo batiretse.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka