Karongi : Ikigo nderabuzima cya Bwishyura cyasatiriwe n’inkangu

Mu myaka ine ishize ruhurura itubakiye iri iruhande rw’ikigo nderabuzima cya Bwishyura mu karere ka Karongi yari ntoya umuntu ashobora no kuyisumbuka ; ariko uko imvura iguye ubutaka bugenda butwarwa n’amazi imaze kuba icyobo kirekire.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bwishyura buvuga ko ikibazo cy’iriya ruhurura bwakimenyesheje akarere ariko ngo haracyakenewe ubundi buvugizi kuko hasaba akazi kenshi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w ‘umurenge wa Bwishyura Niyonsaba Cyriaque yatangarije Kigali Today ko babanje gukora umuyoboro w’amazi y’umugezi unyura mu mujyi hagati, kuko nawo wangizaga umuhanda, ariko imirimo yaho ntirarangira neza.

Uko imvura iguye, ubutaka burakunduka.
Uko imvura iguye, ubutaka burakunduka.

Uwo muyoboro unyura mu mujyi, wubatswe ku bufatanye bwa UN Habitat. Niyonsaba avuga ko nibaharangiza, bazakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo n’iyo ruhurura yubakirwe amazi atararenga inkombe.

Umukozi twahuriye hafi y’ikigo nderabuzima cya Bwishyura ariko utarashatse ko tumuvuga izina, yavuze ko mu myaka itatu cyangwa ine ishize (2009), hari imodoka yataye umuhanda iragenda isanga umubyeyi wari uhetse umwana wigenderaga mu nzira y’abanyamaguru imuta muri iyo ruhurura nayo imusangamo iramwegamira.

Ngo yarwaye igihe gito ariko ikibabaje nyuma ngo yaje gushiramo umwuka n’umwana we bombi bitaba Imana mu bihe bitandukanye.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka