Karongi: Hafunzwe ibyumba bibiri byacururizwagamo inyama hatwikwa n’amapaki arenga 50 y’imigati

Komisiyo ishinzwe isuku, isukura n’ubuziranenge mu karere ka Karongi yafunze ibyumba bibili byacuruzaga inyama mu isoko riri mu mujyi wa Karongi kubera ko bitujuje ibyangombwa, banatwika amapaki y’imigati arenga 50 kubera ko nta matariki yanditseho y’igihe yakorewe n’igihe izarangirira.

Mbere yo gufunga ibyumba bicururizwamo inyama, tariki 02/10/2013, komisiyo ishinzwe isuku n’isukura mu karere ka Karongi yabanje kuganira na banyirabyo bababaza impamvu bari batakoze ibyo bari barasabwe umwaka ushize ariko ibisobanuro batanze basanze nta shingiro.

Bari barasabwe gushyira amakoro hasi no ku nkuta kugeza byibuze muri metero ebyili, ariko komisiyo yasanze bitarakozwe biba ngombwa ko ibafungira.

Iyo komisiyo yari iyobowe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mukabalisa Simbi Dative; yatangarije Kigali Today ko akarere kadashobora kwihanganira ko abaturage bako bahabwa ibiribwa bidafite isuku.

Ahafunzwe basanze hari isuku nke.
Ahafunzwe basanze hari isuku nke.

Ba nyiri ibyo byumba bo bisobanuye bavuga ko batari gushobora kugira ibyo bahindura ku nzu kuko ngo ari iy’akarere.

Amabwiriza ariko avuga ko ugiye gukorera igikorwa cy’ubucuruzi runaka mu cyumba cy’isoko, agomba kumvikana na rwiyemezamirimo ukodesha isoko n’akarere, ugiye gukoreramo agahindura icyumba agiye gukoreramo bitewe n’icyo azacururizamo yajya kuhava agasiga inzu uko yayisanze.

Iyo komisiyo kandi yatwitse amapaki arenga 50 y’imigati bavanye ahantu hatandukanye, harimo za alimentasiyo, resitora, na bulanjeri y’uwitwa Minani ukorera muri Peace House mu mujyi wa Karongi; ndetse n’indi ikorerwa i Rubengera muri bulanjeri iri ahitwa mu Kibirizi.

Iyo migati yari iri mu mapaki atagaragaza itariki yakoreweho n’igihe izarangirira kandi itegeko ry’ubuziranenge ribihana.

Za alimentasiyo zo zayitanze zitazuyaje, ariko nyiri ukuyikora (Minani) yabanje kujya impaka cyane avuga ko yari asanzwe ashyiraho amatariki, ariko bamwe mu bakiriya basanzwe bamurangurira bavuze ko nta matariki aba ariho, n’ubwo bo ngo batari bazi ko ari na ngombwa.

Komisiyo irimo gusohora imigati kwa Minani igiye kuyitwika.
Komisiyo irimo gusohora imigati kwa Minani igiye kuyitwika.

Usibye kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa, komisiyo yanasuye amaresitora, utubari, amacumbi na hoteli imwe iri mu mujyi wa Karongi (Best Western Eco Hotel). Basanze muri rusange isuku ari yose, usibye utubazo tumwe na tumwe nko kuba bamwe batazi ko imyanda igomba kuvangurwa, ibora igashyirwa ukwayo.

Ukuriye komisiyo, Mukabalisa Simbi Dative avuga ko ikigamijwe muri kiriya gikorwa atari uguhana ahubwo ari ukugira ngo umuco w’isuku ube karande hose.

Iki gikorwa kiba buri mwaka ariko akarere kakanyuzamo kakaza kureba ko ibyo basabye byubahirijwe. Kuwa gatatu tariki 02-10-2013, cyahereye mu mujyi rwagati wa Karongi, kikazakomeza ku itariki itaratangazwa bajya mu mahoteli ari ku nkengero z’ikivu.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Minani yihanganire icyo gihombo kandi n’abandi barebereho kuko Igihugu cyacu gifata isuku nk’isoko y’ubuzima.Kurya ibintu byarengeje igihe,ninko kurya uburozi.

jean pierre mashakarugo yanditse ku itariki ya: 3-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka