Isuku ikwiye kuba intego ya buri wese

Bitewe n’uko isuku ari isoko y’ubuzima buzira umuze, ni byiza ko buri wese aharanira kugira isuku, cyane cyane abantu bakuru bakayitoza abana bakiri bato bagakura barayigize umuco.

Kugira ngo ubuzima buce ukubiri n’umuze bisaba ko buri wese ashyiraho uruhare rwe mu kwita ku isuku, hatitawe kuba uri mu rwego rw’abakize, rw’abaciriritse cyangwa rw’abakene nk’uko rimwe na rimwe abantu bamwe batekereza ko isuku ireba abakire.

Kubera ko indwara nyinshi zikunze kwibasira abantu ziba zifite inkomoko ku mwanda, ni inshingano ya buri wese kuwurwanya, kugirango indwara zihashywe kandi hakazirikanwa ko iyo umuturanyi arwaye, biba bishobora no gukongeza abandi, noneho mu mvugo izimije y’imigani, Umunyarwanda akagira ati “iyo umuturanyi arwaje ibinyoro ukosha ingobyi” bisobanura ko iyo umuntu yitaye ku isuku iwe , abaturanyi be bo bagaterera iyo ntibite ku isuku amaherezo na wa muntu ugira isuku yazanduzwa nabo.

Bityo rero isuku ntireba bamwe ngo abandi babe ba bize ngarame cyangwa ba ntibindeba, ahubwo ubufatanye ni ingenzi mu kugira isuku ngo amagara abungabungwe hirindwa indwara.

Hari indwara zitandukanye ziterwa n’isuku nke, zigaragazwa akenshi n’impiswi. Ahari umwanda isazi zikunda kuba zihari, noneho zajya ku bikoresho, ku byo kurya no kunywa, hakabaho ikwirakwizwa rya mikorobe zanduza indwara. Zimwe mu ndwara zandurira mu kugira isuku nke mu ngo, aho abantu batuye ni nka tifoyide, Kolera, Macinya, inzoka, …

Ku bana bato iyo batagiriwe isuku bitewe n’intege nke z’umubiri wabo mu guhangana nazo, bakunze kurwara inzoka rimwe na rimwe bikaba intandaro yo kurwara izindi ndwara z’imirire mibi nka bwaki, irungu, … Umwana kandi warwaye izi ndwara z’imirire mibi, bimugiraho ingaruka mu mikurire ye mu bwenge, mu gihagararo, imitekerereze ye ntibe yuzuye neza kimwe n’umwana utaragize ikibazo cy’imirire mibi.

Tifoyide nayo ni imwe mu ndwara ziterwa n’isuku nke, iterwa na bagiteri y’ubwoko bwa basile yitwa Eberth. Umuntu ayandura bitewe n’uko yariye cyangwa yanyoye ibinyobwa byandujwe na mikorobi zayo, biturutse ku byo uyirwaye yiherereye noneho bigakwirakwizwa n’isazi.

Urwaye Tifoyide anyurwamo cyane (arahitwa). Iyo kandi atavuwe vuba indwara irakura, amara agatoboka akajya ava amaraso. Aba akwiye gufata imiti irwanya mikorobi, hashobora no gukoreshwa urukingo rwa tifoyide. Isuku ibe umuco, haba ku mubiri, ku myambaro, ku biribwa n’ibinyobwa ndetse n’aho dutuye kubera ko isuku ari isoko y’ubuzima.

Marie Josee IKIBASUMBA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka