Imbuto Foundation irakangurira urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye kwirinda ibishuko

Nyuma yo kubona ko urubyiruko rugwa mu bishuko rukishora mu mibonano mpuzabitsina bakiri bato, umuryango Imbuto Foundation yabateguriye amahugurwa ku buzima bw’imyororokere no kubigisha uburyo bakwirinda ibishuko bibagusha mu busambanyi bakiri bato kugirango birinde inda zitateguwe.

Ayo mahugurwa yabereye mu karere ka Gicumbi tariki 31/03-02/04/2014 yitabiriwe n’urubyiruko ruturutse mu bigo by’amashuri icyenda byo mu mujyi wa Kigali n’abavuye mu bigo 21 byo mu karere ka Gicumbi.

Batamuriza Mirelle ushinzwe gukurikirana umushinga w’ubuzima bw’imyororokere y’urubyiruko mu Imbuto Faudation avuga ko ayo mahugurwa agamije gukumira ibibazo urubyirubyiruko ruhura nabyo.

Urubyiruko rwo mu mashuri y'isumbuye yo mu karere ka Gicumbi n'umujyi wa Kigali ruganirizwa ku buzima bw'imyororokere.
Urubyiruko rwo mu mashuri y’isumbuye yo mu karere ka Gicumbi n’umujyi wa Kigali ruganirizwa ku buzima bw’imyororokere.

Bimwe muri ibyo bibazo birimo no kubasobanurira uburyo imibiri yabo ikora igihe bageze mu bugimbi no mu bwangavu ndetse na bimwe mu bishuko bagomba kwirinda byatuma bagwa mu mutego wo gukora imibonano mpuzabitsina bakiri bato.

Abana b’abakobwa babasabye kwirinda inda zitateguwe kuko zibavirambo kugira imibereho itari myiza, kubatera amakimbirane n’imiryango yabo, no guhagarika amashuri yabo bakajya kurera umwana nta bushobozi.

Numukobwa Dative waje aturutse mu karere ka Nyarugenge avuga ko ayo mahugurwa yakuyemo isomo ry’uko umuntu ukoze imibonano mpuzabitsina akiri muto aba afite ibyago byo kurwara indwara ya kanseri y’inkondo y’umura.

Ngo yakuyemo isomo rikomeye ndetse akazarijyana no muri Club abereye umuyobozi aho azabashishikariza kwirinda ibishuko by’ababareshya babaganisha mu busambanyi.

Ngabonziza Jean Damascene avuga ko we atari azi ko intanga ngabo ishobora gutegereza iminsi irenze 3 igi ry’umugore ngo bikore urusoro, ibyo aka yabyungukiye muri aya mahugurwa.

Urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye rwiyemeje kwirinda ibishuko.
Urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye rwiyemeje kwirinda ibishuko.

Atanga ubutumwa ku basore bishora mu mibonano mpuzabitsina bakiri bato ko nta nyungu ibamo uretse guhuriramo n’ibyago bikomeye byo kwanduriramo indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, gutera inda zitateguwe, guhagarika amashuri batarangije no kuba umuntu yakwanduriramo indwara zidakira zirimo virusi itera SIDA.

Imibare yagaragajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) yerekeranye ko mu mashuri y’imyaka 9 na 12 (9&12ybe), mu mujyi wa Kigali mu mashuri 22 hatwise abana 29, mu ntara y’ Amajyepfo mu mashuri 96 hatwise abana 79, Iburengerazuba mu mashuri 114 hatwise abana 132, Amajyaruguru mu mashuri 103 hatwise abana 93, Iburasirazuba mu mashuri 108 hatwise abakobwa 138, Iburasirazuba mu mashuri 108 hatwise 138.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka