Ikibazo cy’urubyiruko ku bijyanye n’imyororokere kigiye guhagurukirwa

Umuryango wita ku guteza imbere ubuzima HDP (health development and performance) watangiye gahunda yo gufasha urubyiruko mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere nyuma yo kubona ko mu Rwanda hari ikibazo ku rubyiruko kuko rutabona services n’amakuru ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Mu mpera z’iki cyumweru HDP yahuye n’itangazamakuru mu cyo bise breakfast with the media hagamijwe kugirango bungurane ibitekerezo ku mikorere ya HDP mu bikorwa byabo kandi ubutumwa bwabo bugere kure.

Kuri ubu HDP ikorera mu turere tune tw’igihugu aritwo Nyaruguru, Kirehe, Gicumbi na Rusizi. Bita ku bafite imyaka kuva kuri 10kugeza kuri 24, babasanga mu mashuri, mu bigo byita ku rubyiruko nubwo ibihari ari bike, mu bigo nderabuzima,….bakaba bagiye guhugura urwo rubyiruko ariko cyane cyane ababitaho n’ababyeyi babo.

Umuryango health development and performance mu kiganiro n'abanyamakuru.
Umuryango health development and performance mu kiganiro n’abanyamakuru.

Mu bibazo abanyamakuru babajije harimo impanvu bibanda cyane mu turere tw’icyaro basobanuriwe ko impamvu aruko ubusanzwe ariho izo services zikenewe cyane bitewe nuko mu mujyi wa Kigali usanga hari indi miryango ifite ibindi bikorwa nkibyo ihakorera. Ikindi kandi urubyiruko rwo mu mujyi rufite ubundi buryo bwo kubona amakuru.

Ku ikubitiro ngo HDP igiye gushyiraho uburyo urubyiruko ruzagya ruhurira ahantu hisanzuye ariho bise coins des jeunes. Ibyo ngo bizatuma babasha kwitabira services zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere nta pfunwe.

Bazanafasha kandi kunoza uburyo ibigo nderabuzima n’ibigo by’urubyiruko byari bisanzwe bikoresha mu gutanga services zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kugirango urubyiruko ruzitabire nta mbogamizi bahuye nazo.

Bamwe mu bitabiriye ikiganiro cy'umuryango health development and performance.
Bamwe mu bitabiriye ikiganiro cy’umuryango health development and performance.

Nkuko byatangajwe na Dr Hakizimana Gaspard ushinzwe programu muri HDP, ngo ibiganiro n’ubusabane bagiranye n’itangazamakuru byabunguye byinshi kandi ngo bizatuma bagera kuri byinshi.

Beatrice Umutesi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka