Gisagara: Abafite ubumuga bifuza ko inzitizi bagihura nazo zakurwaho

Abafite ubumuga bo mu Karere ka Gisagara barishimira uburyo bagenda bafashwa kwikura mu bucyene, ariko ngo baracyafite inzitizi mu rwego rw’uburezi n’ubuzima bagasaba ko zavaho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga, Emanuel Ndayisaba, abisobanura muri aya magambo:

“Ibibazo bigaragara cyane ni nko mu burezi, mu buzima, mu iterambere, ariko icyiza ni uko ibi bibazo bizwi kandi ubu bikaba biri gukorwaho ku mpande zose haba mu burezi cya mu buzima n’ahandi hose hagaragara ibibazo”.

Ku kibazo cyo kwivuza nk’imwe mu nzitizi zikibangamira abafite ubumuga mu Karere ka Gisagara, umuyobozi w’ akarere ka Gisagara wungirije ufite imibereho myiza y’ abaturage mu nshingano ze, madamu Uwingabiye Donatille, asanga bamaze kukibonera umuti, aho rimwe mu kwezi basura abafite ubumuga mu bitaro bya Caraes Kabutare, mu rwego rwo kubacyemurira ibibazo.

Ati “icyo twaragikemuye kuko dufitanye ubufatanye n’ibitaro bya Caraes Kabutare, aho tugira inshuro imwe mu kwezi dusura abarwayi b’akarere kacu, tukamenya ibibazo bafite byaba ibya mituweli cyangwa hari ababuriwe imiryamgo tukabashaka ntihagire ikibazo gisagara kidakemutse”.

Uretse impungenge nkeya zisigaye mu bijyanye no kwita ku bafite ubumuga, hari ibikorwa bibateza imbere bagenda bagezwaho harimo gukorera mu makoperative bahuriyeho n’abadafite ubumuga.

Uku gukorera hamwe kw’abafite ubumuga n’abandi batabufite, abaturage bo mu murenge wa Mamba basanga bizamura abo bafite ubumuga kuko ngo iyo umuntu afite ubumuga kandi agahera mu bucyene , birushaho kuba bibi cyane.

Bimwe mu bikorwa bigamije kuzamura ababana n’ubumuga byakozwe mu mpera z’umwaka wa 2013 ni ugutunganya ubutaka bungana na hegitari ebyiri buzahingwaho imyumbati muri uyu murenge wa Mamba, ubworozi bw’ingurube n’ibindi.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka