Gicumbi: Kudatanga amakuru ku ihohoterwa bituma hatamenyekana umubare w’abahohoterwa

Kudatanga amakuru ku gihe no gutinya kuvuga ko bakorewe ihohoterwa ngo bituma ikigo gishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina “Isange One Stop Center” gikorera mu Karere ka Gicumbi kitamenya umubare nyawo w’abakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ushinzwe kwakira abahuye n’ihohoterwa muri “Isange One Stop Center” ku bitaro bya Byumba, Dr Habiyakare Aimable avuga ko akurikije imibare yakiriye y’abantu bahohotewe mu mwaka wa 2014 asanga ihohoterwa rigenda ryiyongera.

Ngo mu kwezi bakira abantu bahohotewe bari hagati ya 18 na 25 ku buryo usanga mu mwaka wose baba bafite abantu hafi 300 bakorewe ihohoterwa ritandukanye.
Ikindi ngo ni uko hari igihe usanga abantu bahohoterwa barangiza bakabiceceka ntibabivuge batinya ko byamenyekana bikaba nk’igisebo kuri bo.

Dr Habiyakare asaba abantu kudahishira ihohoterwa rikorerwa mu miryango.
Dr Habiyakare asaba abantu kudahishira ihohoterwa rikorerwa mu miryango.

Yatanze urugero rw’uko hari abantu bahohoterwa n’abantu bafitanye isano, nk’umwana w’umukobwa agasambanywa ku gahato na papa we, cyangwa undi muntu bafitanye isano ugasanga ntabivuze atinya ko ibyo bintu byamenyenyekana akagira igisebo mu muryango nyarwanda.

Ikindi Dr Habiyakare ashingiraho ahamya ko bamwe mu bahohoterwa batinya kubivuga ni uko hari igihe bajya bakira abana batarageza imyaka y’ubukure 18 baje kubyara kandi batarigeze babivuga mbere.

Ngo hari n’igihe umubyeyi azana umwana we yahohotewe agasambanywa ku gahato n’umuntu umwe wo mu muryango wabo umubyeyi agasaba umuganga kutazabivuga kuko ngo umukobwa we atazabona umugabo abantu baramutse bamenye ko bigeze kumusambanya ku gahato.

Dr Habiyakare abonera guha ubutumwa abantu bakorerwa ihohoterwa ko batari bakwiye kuriceceka kuko Leta y’u Rwanda yabashyiriyeho gahunda yo kurikumira no guha ubufasha uwahohotewe birimo kumurinda gutwara inda zitateguwe, kumurinda kuba yakwandura ubwandu bw’agakoko gatera SIDA no kubyarana n’umuntu bafitanye isano.

Ikindi ngo bakwiye kumenya ni uko ihohoterwa rikorwa mu buryo bwinshi harimo ihohoterwa rikorerwa ku mubiri inyuma, igihe umugabo cyangwa umugore yakomerekeje mugenzi we cyangwa undi muntu, ihohoterwa ryo kwangiza umuntu mu bitekerezo umubwira ibintu bibi bikamwica mu mutwe, ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku mitungo, igihe mu muryango usanga umwe ariwe ufata iya mbere mu kwita ku rugo kandi undi arebera nta mufashe igihe nawe afite ubushobozi.

Dr Habiyakare ashishikariza abantu kujya bagana ikigo cya “Isange One Stop Center” kuko cyashyiriweho kubafasha ndetse ko no ku bigo nderabuzima hari serivise zishinzwe gufasha abahohotewe ariko bakihuta kugerayo ibimenyetso bitarasibangana.

Ngo ni byiza ko uwahohotewe yihutira kugera ku kigo cya Isange One Stop Center acyambaye imyenda yahohotewe yambaye ndetse akirinda gukaraba igihe yasambanyijwe ku gahato.

Iyo atinze usanga ibimenyetso bigenda bisibangana bigatuma adahabwa ubufasha bwo kurenganurwa kuko aho kuri icyo kigo haba hari n’abapolisi bakora mu bushinjacyaha bafasha uwahohotewe kugeza ikirego kuri parike kugira ngo uwamuhohoteye akurikiranwe.

Ngo bafite gahunda yo kuzajya bamanuka bakajya gukora ubukangurambaga mu midugudu babasaba ko bazajya birinda gukemura no guhishira ibibazo by’abahohotewe ku rwego rw’imidugudu ahubwo bakajya bihutira kugeza uwahohotewe kwa muganga.

Abaturage barasabwa kandi kujya batangira amakuru ku gihe bagaragaza imiryango igihishira ihohoterwa rikorerwa abantu.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka