Gicumbi: Abaturiye umupaka wa Gatuna barashishikarizwa gufata ingamba ku cyorezo cya SIDA

Abaturiye umupaka wa Gatuna uhuza igihugu cy’u Rwanda na Uganda barakangurirwa kwirinda ibishuko byabagusha mu busambanyi ndetse bakibuka gukoresha agakingirizo igihe bibaye ngombwa ko bakora imibonano mpuzabitsina.

Ibi babikangurirwa n’umukozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe ubuzima Kayumba Emmanuel kuko akenshi usanga ku mupaka guhurira urujya n’uruza rw’abantu baba baturutse mu bihugu bitandukanye bityo uruhererekane rw’indwara runaka ikaba yakwirakwira mu buryo bworoshye.

Urubyiruko by’umwihariko ngo rukwiye kugana icyumba cy’urubyiruko kiba ku bigo nderabuzima bagahabwa ubujyana rukajya rugirwa inama ku buzima bw’imyororokere.
Ikindi ngo niba bumva bananiwe kwifata bakoresha agakingirizo kugirango yirinde kwandura ubwandu bw’agakoko gatera sida.

Si urubyiruko yagiriye inama gusa kuko yanasabye abantu bose ko bari bakwiye kwirinda icyorezo cya sida uwo binaniye kwifata agakoresha agakingirizo ndetse n’uwanduye akirinda gukwirakwiza ubwandu bw’agakoko gatera sida.

Kuba ku mupaka wa Gatuna hanyura abantu benshi ngo byongera ibishuko byagusha abahaturiye mu busambanyi.
Kuba ku mupaka wa Gatuna hanyura abantu benshi ngo byongera ibishuko byagusha abahaturiye mu busambanyi.

Ngo kurwara sida bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu birimo gukenesha umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange kubera imiti yo kunywa bamuha ngo imufashe kugabanya ubukana isaba ko yiyitaho cyane mu mirire kandi akenshi nta musaruro baba bagishoboye gutanga.

Mukire Jean Marie ukora umwuga w’ubumotari ku mupaka wa Gatuna nawe avuga ko urubyiruko ruturiye umupaka ndetse n’undi muntu uwari we wese atirinze ashobora kwandura bitewe n’urujya n’uruza rw’abantu benshi batandukanye baba baturutse mu bihugu by’abaturanyi.

Ikindi ngo hari igihe usanga inzoga ya kanyanga ifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda abantu baba bayisinze bityo ubusinzi bukaba bwabatera kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Nubwo yakuriye mu itorero ngo akaba adakora imibonano mpuzabitsina kuko atarashaka, Mukire asanga ari ngombwa ko abantu bari bakwiye gukoresha agakingirizo mu rwego rwo kwirinda kwandura agakoko gatera sida.

Nyiranizeyimana Marceline nawe ni umukobwa ukiri muto agira inama bagenzi be ko bari bakwiye kwirinda kwishora mu mibonano mpuzabitsina badakoresheje agakingirizo kandi bakamenya uburyo sida yanduramo binyuze mu bikoresho bikomeretsa, cyangwa guhuza amaraso igihe umuntu yakomeretse n’undi muntu ufite ubwandu.

Kwirinda ubwandu bw’agakoko gatera sida mu rubyiruko ngo ni uburyo bwo kubafasha gutegura heza habo hazaza kuko arirwo rutezweho ko arirwo maboko y’u Rwanda rw’ejo hazaza.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka