Gakenke: Ntibagisangiza imiheha kuko bamenye ububi bwabyo

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Gakenke baratangaza ko baciye ukubiri no gusangirira ku miheha bitewe nuko bamenye ko ari uburyo bworoshe bwo kwanduramo zimwe mu ndwara zandurira mu gusangiza igikoresho kimwe.

Abaganiriye na Kigali Today tariki 18/03/2014 bari muri santere ya Gakenke ubwo barimo kwica akanyota nyuma yo kurangiza kugurisha bimwe mubyo baba bagemuye ku isoko.

Alex Nsekanabo utuye mu murenge wa Karambo avuga ko uretse kuba badasangirira ku muheha muri santere ari ko bimeze n’iwabo mu mirenge kuko bamaze kumenya neza ko kudasangiza umuheha atari ubusambo ahabwo ari imwe mu nzira nziza zo kwirinda indwara zirimo n’igituntu.

Nsekanabo akomeza avuga ko nushatse kuwunywesha ahabwa agaheha kabigenewe akagakoresha rimwe gusa kandi wenyine. Ati “iyo turamutse tukanywesheje uhita ugata kuko tugura mace kandi uba wagahawe na nyiri akabari”.

Paul Ngendahamikwa w’imyaka 60 y’amavuko atuye mu kagari ka Nyundo mu murenge wa Mataba avuga ko azinduka kare cyane azanye imyumbati mu isoko mu gihe arangije akajya kwica inyota ariko ngo ntashobora gusangira n’uwundi ku muheha nubwo adahakana ko mbere byakorwaga.

Ati “mbere twarasangiraga ariko aho leta ivugiye ko byanduza twarabiretse kandi ni byiza nta kibazo. Icyo nabwira abantu nuko bagomba kureka gusangira uguze icupa akamenya kwisangiza yanakoresha umuheha wabigenewe akawukoresha wenyine kuko nawo iyo ukoreshejwe n’umuntu urenze umwe utera indwara”.

Eliminat Nyirandikubwima aturuka mu kagari ka Mucaca umurenge wa Nemba acuruza ikigage muri santere ya Gakenke, avuga ko kuba abantu baracitse ku kunywesha umuheha biterwa nuko babazaniye igezweho kuburyo n’uwushatse bawumuha yarangiza ukajugunwa.

Nyirandikubwima yongeraho ko bimaze kumenyerwa kandi byishimiwe kuburyo usanga uje ariwe wenyine wibuka kwisabira agaseke ko kunywesha. Ati “bamaze kubimenyera kandi baranabyishimira kandi baranabizi ko mu giturage bitagikoreshwa kuko n’ubundi nuje awushaka akubwira ati impa agaseke”.

Ku munsi w’isoko Nyirandikubwima ashobora gucuruza injerekani z’ikigage zigera kuri 8 aho ashobora gukuramo amafaranga arenga 35,000 kuko injerikani ubwayo ivamo hagati ya 4,000 na 4,500.

Tarib Abdul

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka