Burera: Abana 42% baragwingiye kubera imirire mibi

Ababyeyi bo mu karere ka Burera barashishikarizwa kugaburira abana babo indyo yuzuye kugira ngo bagire ubuzima buzira umuze kuko muri ako karere hakigaragara abana benshi bagwingiye kubera imirire mibi.

Ubwo ku wa kabiri tariki 11/03/2014 mu karere ka Burera hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana, ababyeyi bo muri ako karere basabwe kujya bagaburira abana babo ibiryo byiganjemo imboga n’imbuto.

Umwe mu bana bo mu karere ka Burera ari guhabwa Vitamini A. Muri ako karere ngo habarirwa abana benshi bagwingiye kubera imirire mibi.
Umwe mu bana bo mu karere ka Burera ari guhabwa Vitamini A. Muri ako karere ngo habarirwa abana benshi bagwingiye kubera imirire mibi.

Abo babyeyi kandi basabwe kujya bitabira gukingiza abana babo inkingo zose zibagenwe kuko nabyo bituma bakura neza.

Ibi barabisabwa mu gihe mu karere ka Burera hari umubare munini w’abana bagwingiye kubera imirire mibi. Nk’uko imibare ituruka mu bitaro bya Butaro biri mu karere ka Burera ibigaragaraza, abana babarirwa kuri 42% baragwingiye.

Dr. Mpunga Tharcisse, umuyobozi w’ibitaro bya Butaro, avuga ko abo bana usanga mu mikurire yabo batarigeze barya neza, hagendewe ku burebure ndetse n’ibiro byabo.

Agira ati “…abagwingiye (abana) turacyari hejuru cyane dufite hafi 42% ni abana benshi. Abana batakuze nk’uko bagombaga gukura: iyo ufashe ibiro byabo n’uburebure bwabo, usanga baragiye badindira mu mikurire yabo kubera nyine imirire itaragiye igenda neza mu gihe bari bekeneye kurya neza”.

Muganga Mpunga Tharcisse uyobora ibitaro bya Butaro ashishikariza ababyeyi bo mu karere ka Burera kugaburira abana babo indyo yuzuye.
Muganga Mpunga Tharcisse uyobora ibitaro bya Butaro ashishikariza ababyeyi bo mu karere ka Burera kugaburira abana babo indyo yuzuye.

Abaturage bo mu karere ka Burera bazwiho guhinga, bakeza, bakihaza kandi bagasagurira n’amasoko kubera ko ubutaka bwabo bwera cyane. Ibyo bituma hibazwa impamvu hagaragara abana bagwingiye kubera imirire mibi.

Kugira ibiryo byinshi ntibihagije

Dr. Mpunga avuga ko kugira ibiryo byinshi bidateguye neza ntacyo bimaze. Ngo ahubwo igikenewe ni ukugira ibyo biryo, ubifite akamenya kubitegura neza, akabitegurana isuku. Ikindi ngo ni uko usanga na bamwe mu Banyaburera beza ibirayi byinshi ariko bakabigurisha byose ntibasigaze ibyo bazarya.

Agira ati “Kugira ibiryo byonyine ntibihagije. Kugira ibiryo ni kimwe ariko ugomba no kumenya kubitegura, ukabigirira isuku…gutegura indyo yuzuye irimo vitamini, irimo intungamubiri, n’ibitanga imbaraga.
Ibyo byose iyo bitarimo rero n’iyo warya isahani eshanu cyangwa esheshatu ntacyo uba wariye. Cyane cyane ko umwana ukura aba akeneye intungamubiri zituma n’amagufwa yiyongera, agakura, akagira ubwenge n’ubwonko bugakura neza.”

Abaturage batandukanye bo mu karere ka Burera baganiriye na Kigali Today bavuga ko kuba muri ako karere hagaragara abana bagwingiye kubera imirire mibi biterwa ahanini n’imyumvire ikiri hasi y’abaturage ndetse n’ubukene.

Abana batagaburiwe indyo ihagije ngo bakura nabi barwaragurika kandi ntibagire ubwenge buhagije bwo kubafasha guhangana n'ubuzima.
Abana batagaburiwe indyo ihagije ngo bakura nabi barwaragurika kandi ntibagire ubwenge buhagije bwo kubafasha guhangana n’ubuzima.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buhora bukangurira ababyeyi kugaburira abana babo indyo yuzuye aho babashishikariza kugira akarima k’igikoni ariko mu ngo zimwe na zimwe usanga utwo turima nta duhari.

Ubwo mu karere ka Burera hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana, abana bafite kuva ku mezi atandatu kugeza kuri 59 bahawe ikinini cy’inzoka, Vitamini A, ndetse banahabwa urukingo rw’iseru na “Ribeole”, ibyo byose bikazatuma bakura neza.

Ikindi ni uko abana b’abakobwa bagejeje ku myaka 12 y’amavuko bo bahawe urukingo rwa kanseri y’inkodo y’umura.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka