Barifuza ko abagabo bajya bemererwa kuba hafi y’abagore babo mu gihe cyo kubyara

Abafashamyumvire b’abasore n’inkumi b’umuryango RWAMREC mu karere ka Karongi barasaba ko bemererwa kuba hafi y’abagore babo mu gihe cyo kubyara kuko ngo bituma umugore atababara cyane.

Ibi babitangaje nyuma y’amahugurwa y’iminsi 10 umuryango RWAMREC wateguriye abafashamyumvire bayo bo mu mirenge ya Rubengera, Bwishyura, Murambi na Gishyita, kugira ngo bazafashe mu guhindura imyumvire n’imyitwarire y’abagabo mu bijyanye no kubanira neza abagore babo.

Amahugurwa y’abafashamyumvire atangwa na RWAMREC binyuze mu mushinga wayo witwa ‘Men Care Plus’, cyangwa ‘Bandebereho’ nk’uko byumvikanyweho mu rwego rwo gutambutsa ubutumwa buhamagarira abagabo gufata iya mbere mu guhindura imyumvire n’imyifatire ku bagore babo.

Bamwe mu basore n'inkumi basoje amahugurwa ya ‘Bandebereho' yateguwe na RWAMERC muri Karongi.
Bamwe mu basore n’inkumi basoje amahugurwa ya ‘Bandebereho’ yateguwe na RWAMERC muri Karongi.

Mu byifuzo bagejeje ku bayobozi batandukanye, abari bahagarariye abafashamyumvire bavuze ko abaforomo bari bakwiye kujya bareka abagabo bakinjira aho ababyeyi babyarira, kuko ngo bamaze gusobanukirwa ko bigabanyiriza umubyeyi ububabare akumva ko umugabo amuri hafi, kandi agakomeza akagira n’uruhare mu kurera umwana, kumuheka, ku mukarabya n’ibindi bityo umuryango ukarushaho kugira ubuzima bwiza.

Iyi gahunda ariko isanzwe iri no mu byo MINISANTE ishishikariza Abanyarwanda, nk’uko byasobanuwe n’uwasoje amahugurwa, Dr Nzabonimpa Aniset, ushinzwe guhuza serivisi z’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana akaba n’intumwa ya ministeri mu karere ka Karongi.

Dr Nzabonimpa ati « muri gahunda ya MINISANTE twemera ko umugabo agomba guherekeza umugore ugiye kwa muganga akamuba hafi muri serivisi zose ndetse byanaba byiza akamuba hafi no mu gihe cyo kubyara, ariko babanje kubyumvikanaho mu rwego rw’umuryango ».

Umuhuzabikorwa wa RWEMREC, Kazimbaya Shamsi, we ngo muri rusange guhindura imyumvire y’abagabo mu Rwanda muri rusange haracyari inzira ndende akurikije uko byifashe mu turere tune umushinga ukoreramo aritwo Karongi, Musanze, Rwamagana na Nyaruguru.

Kazimbaya Shamsi, umuhuzabikorwa wa RWAMREC n'umushinga Men Care Plus.
Kazimbaya Shamsi, umuhuzabikorwa wa RWAMREC n’umushinga Men Care Plus.

Mu karere ka Karongi umushinga watangijwe muri Kamena 2013 ; umuhuzabikorwa wa RWAMERC ati « nubwo tumaze igihe gito dutangiye, biragaragara ko umushinga waje ukenewe kuko n’ubwo nta mibare irashyirwa ahagaragara, ibibazo by’ihohoterwa ni byinsi kandi birakabije birenze uko umuntu abitekereza ».

Kazimbaya akomeza avuga ko hagikenewe imbaraga nyinshi mu bukangurambaga ari nayo mpamvu RWAMERC yatangiriye ku guhugura abafashamyumvire ihereye mu rubyiruko, umushinga ukazakomeza ukagera no kubashakanye.

Rudatsikira Heritier ushinzwe uburinganire mu karere ka Karongi, yashimye cyane umushinga ‘Bandebereho’ avuga ko n’akarere kawushyigikiye byimazeyo kuko gafite intego yo kuzaba aka mbere mu kugira abagabo benshi bahinduye imyumvire mu ngo zabo, no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.

Ubwo basozaga aya mahugurwa tariki 21/12/2013, abafashamyumvire bahawe amashimwe arimo impamyabushobozi, n’ibikoresho bizabafasha mu kazi birimo telefone, itoroshi, umutaka, ikote n’inkweto by’imvura ndetse n’agakapu ko bitwaramo.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Mu by’ukuri icyo gitekerezo natwe nk’abagabo turagushyigikiye ariko biragoye ko abaforomo babitwemerera kuko akenshi usanga barangarana ababyeyi hafi no kuba bahasiga ubuzima cyane cyane nyine iyo umugore ataherekejwe n’umugabo we ngo abikurikirane nubwo atari bose ariko aba umwe agatukisha bose

Ishimwe Mathieu yanditse ku itariki ya: 20-11-2023  →  Musubize

Mu by’ukuri icyo gitekerezo natwe nk’abagabo turagushyigikiye ariko biragoye ko abaforomo babitwemerera kuko akenshi usanga barangarana ababyeyi hafi no kuba bahasiga ubuzima cyane cyane nyine iyo umugore ataherekejwe n’umugabo we ngo abikurikirane

Ishimwe Mathieu yanditse ku itariki ya: 20-11-2023  →  Musubize

Yes, ababyeyi ni intwari kabisa, ndabyemera 100% kandi nanga umuntu wese wibwira ko umugore ari ikiremwa kidafite intege. Umuntu utekereza atya aribeshya cyane. Mwibaze ko hari ababyei babyara abana barenga 10 kandi bagakomeza bagakora n’imirimo yo mu rugo abagabo bigaramiye.

Bido yanditse ku itariki ya: 25-12-2013  →  Musubize

Nahandi birakorwa kandi ntekereza ko biha isura umugabo ku bubabare umugore agira...uretse n’icyo byaha amahirwa abagabo kuba hafi y’abagore babo mu gihe gikomeye cyo kubyara

sebagabo yanditse ku itariki ya: 23-12-2013  →  Musubize

iki gitekerezo nicyiza cyane abagabo bagiye bareba ububabare abagore babo bagira babyara babubaha ikindi n’umugore uri kubyara kwumva ko umugabo we ari hafi ye byamutera courage ndumva byanagabanya uburibwe ahubwo bitangiranye na january natwe turi hafi kubyara bazaze barebe uko bigenda umwana ava kure umugabo uzashobora ku assista umugore we azabihamya ko abagore turintwari

wini yanditse ku itariki ya: 23-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka