Abatuye amajyaruguru ngo bari kugenda batinyuka gukoresha agakingirizo

Abatuye intara y’Amajyaruguru ngo baragenda bagaragaza ugukangukira akamaro ko gukoresha agakingirizo mu kwirinda icyorezo cya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, igihe bananiwe kwifata.

Ibi ni bimwe mu byagaragajwe n’abatuye iyi ntara bo mu murenge wa Kinigi akarere ka Musanze, mu gikorwa cy’ubukangurambaga bugamije kubigisha ibyiza byo kwifata, byakwanga bagakoresha agakingirizo ndetse n’uko gakoreshwa.

Tuyishime Emmanuel Vidich utuye mu mudugudu wa Rugarama umurenge wa Kinigi, avuga ko mbere, atashoboraga kujya mu iduka ngo abe yagura agakingirizo, kuko yumvaga biteye ipfunwe ndetse binasebetse.

Ati: “Nyamara ubu ntafite agakingirizo ku mufuka naba numva ndi nk’umuntu ufata urugendo adafite indangamuntu. Ubwose uwo yarenga hehe?”

Uyu musore yarimo yereka abandi uko bambika agakingirizo ku gitsina.
Uyu musore yarimo yereka abandi uko bambika agakingirizo ku gitsina.

Bizimana Jean Marie Vianney, nawe utuye muri uyu murenge, nawe avuga ko kuri ubu azi neza uburyo agakingirizo gakoreshwa, ndetse yanabyigisha n’abandi kuko nta pfunwe biteye, ahubwo igisebetse bikaba ari uko umujene ungana nkawe yaba atazi iby’agakingirizo.

Ati: “Nziko umukobwa dukundana ari bunsure, n’ubwo nta gahunda yo kumusaba naba mfite, ngomba guhita nkiyegereza kuko ntawamenya iby’umubiri. Ushobora gushinduka ugeraniwe kandi utiteguye bityo ukaba wakwandura cyangwa ugatera inda utabiteganyije”.

Ibi bivugwa n’aba baturage byemezwa na Silvain Ndaruhutse, umuhuzabikorwa w’umushinga SFH Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru, ugamije gufasha abantu guhindura imyumvire ku bijyanye no kurwanya icyorezo cya SIDA, malariya ndetse no kugira isuku bakoresha amazi asukuye.

Yagize ati: “Mu mizo ya mbere wabona abantu batinya kugakoresha no kukavuga ubwabyo ukabona ni imbogamizi, ariko kubera ibikorwa bigenda bikorwa, ubona abantu bamaze guhindura imyumvire, kuburyo iyo twadutanze mu ma pharmacies n’amaduka ubona twaguzwe cyane”.

Nyuma yo kwigishwa urubyiruko rwashyiraga mu bikorwa amasomo ngo bigaragare ko bayafashe neza.
Nyuma yo kwigishwa urubyiruko rwashyiraga mu bikorwa amasomo ngo bigaragare ko bayafashe neza.

Mu bukangurambaga bugamije gukangurira abantu kwirinda SIDA, kuri uyu wa gatatu tariki 18/12/2013 abatuye Bigogwe mu karere ka Nyabihu nibo bari batahiwe, aho umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Sahunkuye Alexandre, yasabye urubyiruko kwirinda kugirango bazabone uko bakorera igihugu bafite amagara mazima.

Muri ubu bukangurambaga, urubyiruko rukangurirwa ibyiza byo kwifata byakwanga bagakoresha agakingirizo, rukigishwa uko gakoreshwa, ndetse rwerekwa udukingirizo tubiri twegere abaturage cyane kandi duhendutse aritwo Prudence ndetse na Plaisir.

SFH Rwanda, ni umuryango watangiye mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2012, ufite inshingano zo gukomeza ibikorwa by’umuryango mpuzamahanga PSI Rwanda.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka