Abaturage bo ku Nkombo bijejwe amazi meza mu gihe kitarambiranye

Gutangiza ubukangurambaga bw’amezi 6 ku isuku n’isukura ku rwego rw’igihugu byatangirijwe mu Murenge wa Nkombo, mu Karere ka Rusizi, kubera ko amazi meza ari ikibazo gikomeye muri uyu Murenge. Abaturage bahise bizezwa kugezwaho amazi meza bidatinze.

Ku pompo 24 z’amazi zifashishwaga n’abaturage hafi 18.000 batuye umurenge wa Nkombo, hakora gusa 3 zonyine bityo abaturage benshi bikaba bibasaba gufata ubwato bakajya kuvoma mu wundi murenge wa Nkanka cyangwa bakavoma amazi y’ikivu bakahandurira indwara zirimo macinya iherutse kugaragara muri uyu murenge mu mezi 2 ashize.

Ubu bukanburambaga bwatangijwe tariki 16/01/2014 bufite insanganyamatsiko igira iti: “Umuco w’isuku wo soko y’ubuzima bwiza n’Iterambere rirambye”; abaturage basobanuriwe ko bakwiye gukaraba intoki igihe cyose cyane mbere yo gufungura n’igihe umuntu avuye mu bwiherero.

Abana batozwa umuco wo kugira isuku bakaraba igihe cyose.
Abana batozwa umuco wo kugira isuku bakaraba igihe cyose.

Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), Dr Ngirabega Jean de Dieu, yavuze ko umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki wateguwemo gahunda idasanzwe yo kugira isuku mu bwiherero, ahantu hahurira abantu benshi ndetse no gukaraba intoki kuko ubushakashatsi bwerekanye ko gukaraba intoki gusa birinda 50% by’indwara abantu bivuza kwa muganga.

Yavuze ko mu bwiherero abantu bahahurira n’umwanda, nyamara abakaraba bavuyeyo bakiri bacye cyane.

Dr Ngirabega yongeye gushikariza abaturage kugira uyu muco mwiza w’isuku. Ibintu by’ingenzi byasabwe mu gukaraba intoki umuntu avuye mu musarane, umubyeyi agiye konsa, mbere yo gufungura, nyuma yo kugaburira amatungo.

Dr Ngirabega Jean de Dieu atoza Abanyenkombo umuco w'isuku.
Dr Ngirabega Jean de Dieu atoza Abanyenkombo umuco w’isuku.

Ikindi ni ukwita ku isuku y’amazi mbere yo kuyanywa no kuyabika. Icya gatatu ni ugusukura amazi hakoreshejwe umuti wa Sur’eau. Nanone yagarutse ku gukoresha ubwiherero bwo mu ngo n’ubwiherero rusange.

Hari kandi kwita ku isuku y’ibiryo mbere yo kubigabura no mu kubibika. Kwita ku isuku rusange y’ahantu hahurira abantu benshi nko ku mashuri, mu bigo nderabuzima, ku isoko kugira ngo abantu bagiyeyo batahahurira n’indwara.

Mu murenge wa Nkombo, mu ngo 3332 izifite imisarani yuzuje ibisabwa ni 2500 bivuze ko hari ingo nyinshi zidafite ubwiherero; nk’uko byasobanuwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo Sebagabo Victor.

Abaturage bo ku Nkombo baje kwizihiza umunsi mukuru w'isuku.
Abaturage bo ku Nkombo baje kwizihiza umunsi mukuru w’isuku.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yavuze ko hari ubufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe isuku n’isukura (EWSA) kugira ngo ku kirwa cya NKombo hubakwe uruganda rutunganya amazi azagezwa ku baturage.
Ikindi yavuze ni uko hatangiye gahunda yo gushyiraho za club zigisha ibijyanye n’isuku n’isukura.

Mu ijambo ry’uhagarariye EWSA James Sano wari witabiriye iki gikorwa yavuze ko hari gahunda yo kwihutisha iriba ry’amazi bitarenze mu kwezi kwa Kanama ku buryo buri muturage azajya abona nibura litiro 50 z’amazi buri munsi.

Muri rusange, imirenge myinshi y’akarere ka Rusizi ifite ikibazo cy’amazi meza bitewe n’imiterere yayo. Imwe igizwe n’ibirwa indi iri kure cyane ku buryo ibikorwa remezo nk’amazi meza bitaragerayo.

Dr Friday A NWAIGWE uhagarariye umuryango w'Abibumbye ashima uko Leta y'u Rwanda yita ku isuku.
Dr Friday A NWAIGWE uhagarariye umuryango w’Abibumbye ashima uko Leta y’u Rwanda yita ku isuku.

Uwari uhagarariye Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Dr. Friday A. Nwai Gwe, yavuze ko Umuco w’isuku ari ngombwa ashima imbaraga leta ibishyiramo cyane cyane bihereye mu bana bato batozwa gukaraba intoki.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka