Abangavu barashinja ababyeyi kugira uruhare mu gutuma batwara inda zitateguwe

Bamwe mu bana b’abakobwa biga mu ishuri FAWE Girls School ryo mu karere ka Kayonza baratunga agatoki ababyeyi kuba nyirabayazana w’inda zitateguwe ziterwa abakobwa b’abangavu.

N’ubwo rimwe na rimwe n’abana b’abakobwa babigiramo uruhare bemera gushukika, ariko ababyeyi na bo ngo babigiramo uruhare kubera bahugira mu kazi bagasa n’abibagiwe uburere bw’abana nk’uko abo bakobwa babivuze tariki 06/02/2014 muri gahunda y’ubukangurambaga bugamije kurwanya inda zitateguwe mu bana b’ababakobwa yateguwe na minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Muhoza Doreen wiga mu mwaka wa gatanu muri iryo shuri avuga ko kuba abana b’abakobwa batwara inda bakiri batoya abakobwa ubwabo bashobora kubigiramo uruhare, ariko akenshi ngo n’ababyeyi babigiramo uruhare runini kubera ukuntu bahugira mu kazi ntibabone umwanya wo kuganira n’abana.

Muhoza Doreen avuga ko ababyeyi bagira uruhare mu gutwara inda zitateganyijwe ku bana b'abakobwa kuko bahugira mu kazi ntibabone umwanya wo kubaganiriza.
Muhoza Doreen avuga ko ababyeyi bagira uruhare mu gutwara inda zitateganyijwe ku bana b’abakobwa kuko bahugira mu kazi ntibabone umwanya wo kubaganiriza.

Ati “Usanga ababyeyi bajya ku kazi kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo bakagaruka saa yine z’ijoro. Ntibabone umwanya wo kuganiriza abana ku myororokere ya bo, ugasanga umwana abiguyemo atabizi”.

Muhoza anavuga ko rimwe na rimwe ababyeyi basigaye bahunga inshingano za bo, ugasanga bohereza abana ku bandi bantu bo mu miryango, kandi kenshi usanga nta muntu washyira igitsure ku mwana nk’uko umubyeyi we yabikora.

Ati “Usanga ababyeyi basigaye bohereza abana kwa ba tentine [nyirasenge] ba bo, kandi uko umwana azumva umutentine we siko yakumva umubyeyi we. Ababyeyi na bo ubwabo bicaye bakaganiraza abana byagabanya inda z’indaro”.

Kayitesi Diana na we wiga mu mwaka wa gatanu muri FAWE Girls School avuga ko hari igihe abakobwa batamenya gutoranya inshuti bigatuma bamwe bashuka abandi. Yongeraho ko irari na ryo hari igihe rituma abakobwa batwara inda zitateguwe kuko hari igihe umukobwa ararikira ikintu yabonye mugenzi we afite, bigatuma na we ashaka kukibona mu nzira zitarizo agatwara inda.

Kayitesi Diana na we yemeza ko n'ubwo abakobwa bashobora kugira uruhare mu gutwara inda kwabo ariko ngo hari n'ababyeyi badasobanurira abana ku myororokere ya bo kugira ngo bamenye uko birinda.
Kayitesi Diana na we yemeza ko n’ubwo abakobwa bashobora kugira uruhare mu gutwara inda kwabo ariko ngo hari n’ababyeyi badasobanurira abana ku myororokere ya bo kugira ngo bamenye uko birinda.

Cyakora na we avuga ko rimwe na rimwe ababyeyi bashobora kugira uruhare mu gutwara inda kw’abana b’ababakobwa.

Agira ati “Ntabwo tujya tubasha gutoranya inshuti akenshi ugasanga rimwe na rimwe abo twita inshuti ari bo badushuka. Natwe abana hari igihe tugira uruhare mu gutwara inda pe, ariko n’ababyeyi hari igihe babitera.

Ntabwo umwana azakura wowe ugenda ugataha nijoro ntunamuhe akanya ngo muganire, nabona imihindagurikire mu mubiri we hari n’igihe azagenda akabiganiriza umuhungu w’inshuti ye, ugasanga amukoreye icyo ashaka. Iyo ukiri muri iyo myaka utazi iyo biva n’iyo bijya ababyeyi bawe nta cyo bakubwira, uzasanga uguye mu kibazo”.

MIGEPROF igiye guhangana n’icyo kibazo

Kuri iki kibazo ngo minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) irateganya kongera kwibutsa ababyeyi inshingano za bo ku bana, kugira ngo muri gahunda za bo bajye banagerageza gushakira abana ba bo umwanya wo kubaganiriza ku buzima bw’imyororokere.

Uhereye iburyo ni umuyobozi wa FAWE Girls School, abakozi ba MIGEPROF batanze ibiganiro n'umukozi w'akarere ka Kayonza ushinzwe uburinganire n'iterambere ry'umuryango.
Uhereye iburyo ni umuyobozi wa FAWE Girls School, abakozi ba MIGEPROF batanze ibiganiro n’umukozi w’akarere ka Kayonza ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Ubukangurambaga ku babyeyi ahanini ngo buzanyuzwa mu kagoroba k’ababyeyi no mu zindi gahunda zitandukanye zireba ababye iyo minisiteri iteganya, nk’uko byavuzwe n’Uwitonze Eric ukora muri iyo minisiteri.

“Minisiteri ifite ingamba zo kurengera umwana mu gihe cye cyose, hari na gahunda y’umugoroba w’ababyeyi yashyizweho mu gihugu hose irakora kandi igomba gushyirwamo ingufu. Icyo minisiteri iteganya ni ukongera gushishikariza ababyeyi gushyira muri gahunda za bo uburezi bw’umwana ku buryo bwose bushoboka” uku niko Uwitonze yabivuze.

Amateka y’u Rwanda agaragaza ko mu bihe byo hambere iyo umukobwa yatwaraga inda zitateganyijwe yajugunywaga akaba igicibwa mu muryango kuko byafatwaga nk’igisebo ku muryango akomokamo.

Abanyeshuri bo muri FAWE Girls School mu gakino kagaragaza uburyo abakobwa bashukwa bagatwara inda z'indaro.
Abanyeshuri bo muri FAWE Girls School mu gakino kagaragaza uburyo abakobwa bashukwa bagatwara inda z’indaro.

Abakobwa bo muri FAWE Girls School bavuga ko kuba bitagikorerwa abakobwa batwara inda zitateganyijwe muri iki gihe bidakwiye gutuma bazitwara ku bwinshi kabone n’ubwo bitabagiraho ingaruka nk’uko byagendekeraga abakobwa bo hambere.

Abo bakobwa basaba bagenzi ba bo kwirinda ibishuko kandi bakanyurwa n’uko bari, kuko ari imwe mu ntwaro zikomeye yabafasha guhangana n’ikibazo cyo gutwara inda zitateguwe.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

muraho,basomyi.

tumaini yanditse ku itariki ya: 7-02-2014  →  Musubize

muraho bantu duhuriye kurubuga rwa kgli today,nashakaga kuvuga kubyabana ahongaho bavuga.
sinahakana ngonsembe ,ariko kenshi urunva yuko abobana bakora ibintu bazi ubwabo.ahubwo nabahanga cyane,ngwababyeyi ngobabatwara kwa tante,kunshuti ,nibindi.ese abobana iyobabonye bazahagirira ikibazo ahobabajyana babibwira ababyeyi hanyuma bakabihorera?
erega ubuzima bwarahindutse,ababyeyi sukwanga abana ,ahubwo niho ibihe bigeze ngobashobore kubona ibifasha abobana.ese umwana we ujyakumara iminsi hanze yatorotse ababyeyi ngo week end ntiyamusanga murugo,ababyeyi bakingenga atijye ndagiye ntaba abasize murugo?
ese abana batoroka amashuri ,ababyeyi ntibaba barabatwayeyo,nyuma bakunva barabatumaho kwishuri,ugasanga bamufatiye mukabari namacupa yinzoga utazi nukoyanazimywaga.
mubyukuri yenda harababyeyi batuzuza inshingano ariko harinabana bananirana ,ndetse banakubona urinshuti yiwabo bakaguhunga.wamuhanuraho rero mukaba abanzi.
naho,abana bavuga ibi nukobazi yuko ibi bivugwa ngo ababyeyi bajya mumirimo,nyuma bakajya kwiga bakaza mwijoro.nonesebo bakwirinze,ahubwo nukubigisha kumenya kwirinda nabo,babona ababahohotera bakanabivuga.ahubwo amaronko menshi byabatanze imbere.naho abana nkabo wabahiki.ntibagenda banyunzwe.naho ababyeyi ,ubwo abazi kobameze batyo nabo babyunve.

tumaini yanditse ku itariki ya: 7-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka