Kenya: Imyuzure yatumye itangira ry’amashuri risubikwa

Minisiteri y’Uburezi muri Kenya, kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata 2024 yatangaje ko yigije inyuma itangira ry’amashuri, kubera ikibazo cy’imvura ikabije irimo kugwa mu bice bitandukanye by’iki gihugu igateza imyuzure.

Imyuzure muri Kenya yatumye itangira ry'amashuri risubikwa
Imyuzure muri Kenya yatumye itangira ry’amashuri risubikwa

Minisitiri w’Uburenzi muri Kenya, Ezekiel Machogu, yavuze ko amashuri abanza n’ayisumbuye yagombaga gutangira tariki 29 Mata 2024, azatangira tariki ya 6 Gicurasi mu 2024.

Minisitiri Machogu yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo gusanga amashuri menshi yaragezweho n’ingaruka z’imyuzure.

Ati “Raporo yakiriwe na Minisiteri y’Uburezi irimo amakuru yakusanyijwe ku bufatanye n’izindi nzego za Leta, yerekana ko amashuri atandukanye mu bice byinshi by’igihugu yagizweho ingaruka zikomeye n’imvura.”

Yavuze ko hamwe na hamwe izi ngaruka ziri ku rwego rwo hejuru, ku buryo zitatuma abanyeshuri bakurikirana neza amasomo yabo.

Kugeza ubu, amashuri 150 yo hirya no hino mu gihugu yibasiwe n’umwuzure, aho amwe asigaye arengerwa n’amazi.

Ati “Ibyumba by’amashuri byasenyutse, amashuri yarengewe n’amazi, ibisenge byasenyutse, ibi bisaba gusanwa mbere y’uko amashuri yongera gufungura, nyuma y’imvura nyinshi yaguye mu gihugu hose”.

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Sikinga, Phanice Ngaira, yavuze ko ibiza byateje igihombo kinini.

Ati "Ibyangiritse ni byinshi kuko usibye ibyumba by’amashuri, hari ameza, intebe ni ibintu bidashobora gusanwa, twahuye n’igihombo kirenga miliyoni".

Abantu 120 ni bo bamaze kubarurwa ko bahitanwe n’imyuzure kuva muri Werurwe, biturutse ku mvura ikabije imaze iminsi igwa muri Kenya, na ho abasaga 131,000 bakuwe mu byabo n’ibiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka