Nyabihu: Hari abakigorwa no kubona amazi meza

Hari abatuye Akarere ka Nyabihu bakigorwa no kubona amazi meza, nubwo ubuyobozi bwo bwemeza ko ku bari basanzwe bayafite hiyongereyeho ibihumbi bine.

Hari aho abana babyuka bajya gushaka amazi kuko kuyabona bigoye.
Hari aho abana babyuka bajya gushaka amazi kuko kuyabona bigoye.

Urugero ni Mu Murenge wa Mulinga ugizwe n’imisozi, aho abawutuye bavuga ko kubona amazi meza bikibagoye kuko bibasaba kumanuka imisozi bajya kuyashakira mu gishanga, nk’uko bivugwa n’umwe mu bahatuye witwa Munyensanga.

Masengesho nawe utuye mu Murenge wa Mukamira, avuga ko nubwo batuye mu gice kiswe umujyi w’akarere, nta mazi bafite mu ngo bikabasaba gukora ingendo bajya kuyavoma. Avuga kandi ko iki kibazo kigaragara mu tugali twinshi tugize imirenge ya Mukamira na Bigogwe.

Agira ati “Nta bikorwa remezo wahasanga byakwemerera abaturage baho kwemera ko ari abanyamujyi. Nta bikorwa remezo uhasanga. Nta mazi mu ngo.”

Umuyobozi w'akarere Uwanzwenuwe avuga ko bazakomeza kwegereza abaturage ibikorwa remezo mu ngengo y'imari.
Umuyobozi w’akarere Uwanzwenuwe avuga ko bazakomeza kwegereza abaturage ibikorwa remezo mu ngengo y’imari.

Uwanzwenuwe Theoneste, umuyobozi w’akarere avuga ko mu 2015-2016 amazi meza yegerejwe ingo 3934. Avuga ko hibanzwe cyane ku mirenge ya Karago na Rugera mu kagari ka Rurembo ahagaragaye abaturage bari babangamiwe no kutagira amazi. Avuga ko hakozwe imiyoboro 2 ifite uburebure bwa km 36,9.

Yizeza abaturage ko amazi ari mu bizitabwaho mu ngengo y’imari, kimwe n’ibindi bikorwa remezo. Ati “Icyo twifuje ko ingengo y’imari yazibandaho cyane cyane ni ibikorwa remezo.”

Ahandi hari ikibazo cy’amazi ni muri Gishwati, cyanagarutsweho n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo muri uyu murenge, Kamali Albert wagaragaje ko kibangamiye aborozi muri ako gace.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka