• Iyo bageze ku myaka 15 abashakanye bakunze kutumvikana

    Ikinyamakuru Le Figaro cyanditse ko hari ubushakashatsi bwakozwe buvuga ko benshi mu bashakanye iyo bamaranye imyaka 15 cyangwa irenga batangira kurangwa n’ubwumvikane buke kugeza nubwo basabye gatanya (divorce).



  • Urukingo rw’ubusinzi ruri mu nzira za hafi

    Mu gihugu cya Chili hari gukorerwa ubushakashatsi ku rukingo batekereza ko ruzafasha mu kurwanya ubusinzi. Uru rukingo ngo ruzakora ku buryo uko umuntu afashe ku nzoga cyangwa ibindi bisindisha azajya yumva agize iseseme, ugata umutwe n’ibindi byatuma yumva azanze, bityo ngo bikagabanya ubusinzi.



  • Vitamini A irinda indwara zandura n’iz’uruhu

    Urubuga rwa interineti www.anyvitamins.com ruvuga ko vitamini A irinda umubiri kurwara indwara zandura (infections) n’indwara z’uruhu.



  • Hari ibiribwa birwanya indwara zifata imyanya myibarukiro bikanongera ubushake mu mibonano mpuzabitsina

    Nk’uko bigaragazwa n’impuguke zinyuranye zirimo Dr Joseph Musaalo wo mu gihugu cya Uganda, ngo hari ibiribwa bitagoye kubibona umuntu ashobora gufata bikamurinda kugira indwara zifata imyanya myibarukiro ndetse bigafasha n’ubifata kongera ubushake mu mibonano mpuzabitsina (libido).



  • Abangavu baryama batinze bakabyuka batinze

    Urubuga rwa interineti www.kidshealth.org ruvuga ko iyo umuntu ageze mu myaka y’ubwangavu, umubiri utangira guhinduka bikajyana n’isaha y’umubiri aho umutegeka kuryama atinze akabyuka atinze.



  • Bwa mbere ku isi havutse ishuli ryigisha imibonano mpuzabitsina

    Abantu benshi muri Autriche ngo ntibahwemye kwifuza ko babona ishuri ryigisha ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina, none barashyize bararibonye.



  • Hatowe itegeko rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’imiti mu Rwanda

    Mu nteko rusange y’umutwe w’abadepite yateranye ejo tariki 10/11/2011, abadepite batoye itegeko rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo mu Rwanda.



  • Abaturage 5000 mu karere ka Gakenke bagiye kugezwaho amazi meza

    Mu karere ka Gakenke habereye inama yateguwe n’umushinga ukorera muri minisiteri y’ibikorwa remezo (PNEAR) ifatanyije na sosiyete West Ingenierie mu rwego rwo gusobanurira abayobozi batandukanye uburyo umushinga wo kugeza amazi meza ku baturage bagera ku 50,000 uzashyirwa mu bikorwa.



  • Urubyiruko ntiruvuga rumwe ku kibazo cyo gukuramo inda

    Mu Rwanda hashize iminsi ngingo yo gukuramo inda itavugwaho rumwe na bose, aho uruhande rumwe rwemeza ko gukuramo inda ari ikosa rikomeye ariko hari na bamwe mu rubyiruko bemeza ko gukuramo inda mu gihe wayitwaye utabishaka urugero wafashwe ku ngufu ntacyo byaba bitwaye.



  • Akarere ka Bugesera karashaka kugira ubwisungane mu kwivuza 100%

    Nyuma yaho ibiciro n’imikorere y’ubwisungame mu kwivuza bivugururiwe, Akarere ka Bugesera kafashe ingamba zihamye zo gushishikariza abaturage bako bose kubwitabira.



  • NUR: Ibiciro by’umusanzu mu bwisungane bwo kwivuza ntibyahindutse

    Nkuko biri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda, Kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR) nayo ntiyasigaye inyuma kuko ifite ubwisungane mu kwivuza ku banyeshuli n’abakozi bayo. Ubuyobozi bw’uru rwego ariko buvuga ko igiciro cy’ubwisungane mu kwivuza kitahindutse.



  • Huye: Polisi yafashe abacuruzi b’ibiyobyabwenge 30

    Mu kagari ka Cyimana mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye, polisi y’igihugu n’ubuyobozi bw’akarere ka Huye bafashe abacuruzi b’ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa Nyirantare bigera ku malitiro ibihumbi birindwi, bamwe muri aba bacuruzi bakaba bari banafite imigambi yo kwica bamwe muri aba bayobozi.



  • Ruhango : Abakoze umwuga w’uburaya bemeza ko kubureka bitoroshye

    Bamwe mu bakoraga umwuga w’uburaya bibumbiye mu ishyirahamwe “Reba kure” rikora isuku mu mujyi wa Ruhango ho mu ntara y’amajyepfo, batangaza ko ibishuko biba muri uyu mwuga, bigwatira uwukora kugeza n’ubwo aba atakibasha kuwikuramo.



  • Abaturage bakwiye kurushaho kubungabunga ubuzima bwabo muri ibi bihe by’imvura

    Mu bihe by’imvura indwara ziterwa n’umwanda ndetse n’imibu zikunze kwiyongera.Muri ibyo bihe nibwo usanga ibinogo birekamo amazi mabi byiyongera cyane cyane mu ngo zitagira imiyoboro isohora amazi hanze ku buryo bunoze.



  • Isuku ikwiye kuba intego ya buri wese

    Bitewe n’uko isuku ari isoko y’ubuzima buzira umuze, ni byiza ko buri wese aharanira kugira isuku, cyane cyane abantu bakuru bakayitoza abana bakiri bato bagakura barayigize umuco.



  • SENA YASHYIZE AHAGARAGARA UBUSHAKASHATSI KU MAHIRWE ANGANA N’I MIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE.

    Mu rwego rwo kubahiriza inshingano zayo no kuzishyira mu bikorwa, kuri uyu wa kane mu ngoro y’inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena washyize ahagaragara ubushakashatsi ku ihame ryerekeye amahirwe angana n’imibereho myiza y’abaturage.



Izindi nkuru: