Imbuto Foundation yakebuye abangavu n’ingimbi kwirinda SIDA

Umuryango Imbuto Foundation wasabye urubyiruko rw’abangavu n’ingimbi mu Murenge wa Mageragere muri Nyarugenge, kuba maso kubera SIDA n’inda z’imburagihe.

Umuryango Imbuto Foundation hamwe n'abafatanyabikorwa barimo Ministeri y'ubuzima, bakangurira abangavu n'ingimbi kwirinda SIDA, bagahita bafata umwanzuro wo kuyisuzumisha ku bushake.
Umuryango Imbuto Foundation hamwe n’abafatanyabikorwa barimo Ministeri y’ubuzima, bakangurira abangavu n’ingimbi kwirinda SIDA, bagahita bafata umwanzuro wo kuyisuzumisha ku bushake.

Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Mme Jeannette Kagame yatangaje mu kwezi gushize ko yibaza impamvu mu banduye agakoko gatera SIDA bashya muri 2014, abana b’abakobwa bangannye na 72%, kandi ko aba ari abari mu batinyutse kujya kwisuzumisha banganaga na 22% gusa.

Imbuto Foundation ivuga ko umubare w’urubyiruko rw’abangavu n’ingimbi bari hagati y’imyaka 15 na 24, ari bo gice kinini cy’abatuye igihugu, kandi bakaba ari bo bafite ibyago byo kwandura agakoko gatera SIDA, ndetse no gusama cyangwa gutera inda zidateganijwe.

Imyidagaduro mu byo urubyiruko ngo rushobora guhugiraho nyuma y'amasomo n'indi mirimo, bakigishanya ku bubi bwa SIDA n'inda zidateganijwe.
Imyidagaduro mu byo urubyiruko ngo rushobora guhugiraho nyuma y’amasomo n’indi mirimo, bakigishanya ku bubi bwa SIDA n’inda zidateganijwe.

Isabelle Kalisa wahagarariye Imbuto Foundation mu bukangurambaga uyu muryango wakoreye i Mageragere, ku bufatanye n’undi muryango witwa ’The David Lucile Packard Foundation’, yagize ati “Biragaragara ko ubwandu bwa SIDA mu rubyiruko butarimo kugabanuka.”

Umwana w’umukobwa wiga muri Groupe Scolaire Butamwa (i Mageragere), ari mu bahamya ko ibyago byo kwandura SIDA no gutwita inda z’imburagihe biri ku rugero ruhanitse cyane, ngo bitewe n’ubukene n’abaza gushuka abanyeshuri mu kigo yigamo.

Abakozi ba Imbuto Foundation n'abagize Umuryango The David Lucile Packard Foundation, bagiye i Mageragere kuburira urubyiruko ku bubi bwa SIDA n'inda z'imburagihe.
Abakozi ba Imbuto Foundation n’abagize Umuryango The David Lucile Packard Foundation, bagiye i Mageragere kuburira urubyiruko ku bubi bwa SIDA n’inda z’imburagihe.

Ati “Buri week-end cyane cyane iyo habaye ’boom’ mu kigo, hari abantu binjira bakajyana n’abakobwa rwihishwa. Niga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, ariko hari inshuti zanjye nyinshi, izo nibuka zirarenga 10 maze kuzibura kubera kuva mu ishuri baratwaye inda.”

Kugira imibiri ishyushye k’urubyiruko, kutagira ibyo bahugiraho bihagije muri Butamwa (nk’igice cy’icyaro cy’Umujyi wa Kigali) , ubukene, uburangare bw’ababyeyi n’abarezi, ngo biri mu biteza urubyiruko kwishora mu busambanyi, nk’uko urubyiruko rwaganiriye na Kigali today rubitangaza.

Umuryango Imbuto Foundation nawo wongeraho ko urubyiruko rungana na 38% mu cyaro ndetse na 24% mu mijyi, ngo nta bumenyi buhagije rufite ku buzima bw’imyororokerere no kwirinda icyorezo cya SIDA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka