Uretse abana, ababyeyi nabo baragwingiye - MIGEPROF

Gahunda mbonezamikurire (NECDP) ya Ministeri y’uburinganire n’Iterambere ry’umuryango(MIGEPROF), igaragaza ko Abanyarwanda benshi bafite ikibazo cy’ubugwingire kuko batitaweho bakiri abana.

Kugwingira ku bana bari munsi y'imyaka itanu biri ku rugero rwa 38%
Kugwingira ku bana bari munsi y’imyaka itanu biri ku rugero rwa 38%

Kugwingira bisanzwe bivugwa ku bana bato batarengeje imyaka itanu, aho kuri ubu bigeze ku rugero rwa 38% ku rwego rw’Igihugu.

Umuhuzabikorwa wa NECDP, Dr Anita Asiimwe, agaragaza ko umwana warengeje imyaka itandatu atabona indyo yuzuye, atavurwa ndetse adahabwa uburere n’uburezi bw’ibanze, aba yataye ubushobozi bwo gufata ibyemezo no gukemura ibibazo.

Dr Asiimwe avuga ko ubwonko bw’umwana witaweho urengeje imyaka itatu kuva asamwe mu nda ya nyina, buba bugeze kuri 60% mu kugira ubushobozi bwo gutekereza no gukoresha neza ingingo z’umubiri we.

Agira ati ”Ndahera ku munsi umubyeyi asamye umwana kugera ku myaka itatu y’ubuzima bwe, ubwonko bw’uwo mwana buba bumaze gukura kugera ku rugero rwa 60%.”
Avuga ko uwo mwana agera ku myaka itandatu yo kubaho kwe, ubwonko bumaze gukura kugera kuri 90%.

Ati “Niyo mpamvu icyemezo umugabo n’umugore bagakwiriye gufata mu buryo bworoshye, iyo batitaweho bakiri abana, bibaviramo kurwana. Iyo umuntu agiye kubafasha, atangazwa n’uko bananiwe gukemura icyo kibazo”.

Dr Asiimwe avuga ko iterambere ry’umuntu ku giti cye, umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange, ririmo kudindizwa no kudatekereza cyangwa gutekereza nabi k’ubwonko bw’abantu bwagwingiye.

 MIGEPROF yasabye abafatanyabikorwa bose gufatira ingamba ikibazo cyo kugwingira
MIGEPROF yasabye abafatanyabikorwa bose gufatira ingamba ikibazo cyo kugwingira

Ministiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Eperance Nyirasafari avuga ko Abanyarwanda n’inzego hafi ya zose, bashobora kubana n’ingaruka mbi zo kugwingira k’ubwonko.

Ati “Ingaruka dushobora kubana nazo igihe cyose kuko ubukangurambaga butaragera kuri buri muntu, ariko bugomba gukorwa cyane haba mu nsengero, mu mashuri, mu muganda n’ahandi”.

Mu bitabiriye inama MIGEPROF yagiranye n’abafatanyabikorwa bayo bakorera mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa gatanu, harimo abakuru b’amatorero n’amadini.

Abanyamadini n'amatorero biyemeje kwigisha mu nsengero kwirinda ikibazo cyo kugwingira
Abanyamadini n’amatorero biyemeje kwigisha mu nsengero kwirinda ikibazo cyo kugwingira

Umushumba w’Itorero Christian Family, David Kubwimana avuga ko n’ubwo abantu bagwingiye, hashobora kubaho kwirinda kugaragaza ko bagwingiye babishobojwe no kubaha Imana no gusenga.

Ati ”Ntacyo twakora ku bamaze kugwingira ariko umuntu niba yaragwingiye akaba yumva ko hari amakosa ajya akora bitewe n’icyo kibazo, agomba kwirinda ku buryo n’umubonye wese atavuga ko yagwingiye”.

Umuvugizi w’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, Pasteri Ngendahayo Juvenal nawe akomeza agira ati ”Tuzakumira igwingira mu buryo bw’umubiri, ariko mu muryo bw’Umwuka kuvura igwingira birashoboka.”

MIGEPROF hamwe n’abafatanyabikorwa barimo inzego z’ibanze, biyemeje gushyira ikibazo cyo kugwingira mu by’ibanze bigomba gukemurwa ku rugero rurenze urwo kubaka ibikorwaremezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Kugwingira biba mu bihugu hafi ya byose.Ahanini biterwa n’Ubukene,Ubujiji n’Intambara.N’ubwo za Leta zishyiramo ingufu,ntabwo zishobora guca burundu Kugwingira.Kereka ziciye ubukene,ubujiji n’intambara burundu kandi byarananiranye.Ndetse akenshi Leta nizo zituma abantu bagwingira kubera intambara.Mujya mubona utwana ibihumbi n’ibihumbi twagwingiye muli Yemen,Syria,Afghanistan,Sudan zombi,DRC…kubera intambara.UMUTI rukumbi wo KUGWINGIRA ni umwe gusa:Ni UBWAMI bw’imana dusoma ahantu henshi muli Bible.Nubwo abantu benshi batabizi,mu myaka iri imbere kandi si kera,imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ibusimbuze ubwayo.Byisomere muli Daniel 2:44.Imana izaha ubutegetsi bw’isi yose YESU KRISTU,ayihindure Paradizo (Ibyahishuwe 11:15).Nguwo umuti rukumbi amadini atajya yigisha kandi byanditse muli Bible zose.Ahubwo bagashyira ingufu nyinshi mu kwigisha Icyacumi kandi Yesu yaradusabye gukorera imana ku buntu (Matayo 10:8). Nyuma yaho,kwaheli kugwingira,ubukene,ubusaza,ubushomeli,ubusumbane,akarengane,Intambara,indwara n’URUPFU (Revelations 21:4).ISI yose izaba Paradizo (2 Petero 3:13),ku buryo tuzaba dukina n’intare n’inzoka (Yesaya 11:6-8).
Niyo mpamvu YESU yasize adusabye “Gushaka mbere na mbere Ubwami bw’imana”,aho kwibera mu byisi gusa (Matayo 6:33).Abibera mu byisi gusa,ntabwo bazaba mu Bwami bw’imana.

Mazina yanditse ku itariki ya: 23-06-2018  →  Musubize

Ndasobanuza icyo mu Rwanda twita kugwingira. Ngira ngo ubundi bareba ibilo umuntu afite bakabigereranya n’imyaka ye. uburebure bwo sinzi niba babureba. ariko tuzi ko abanyarwanda uko baremye ntabwo bakunze kuba banini kandi simpamya ko ari uburwayi. Ese aho ntitwaba tugendera ku bipimo twita mpuzamahanga ariko bitajyanye n’imiterere yacu.
Wasanga twirenganya nta kibazo cy’imirire dufite.

Bwenge yanditse ku itariki ya: 23-06-2018  →  Musubize

Leta ikwiriye gushyiraho itegeko rigena umubare ntarengwa w’abana ubarengeje yumva ko afire ubishobozi akabasorera.Ibi bibazo byose ni Leta yananiwe gufata ibyemezo bijyanye n’ubwiyongere bukabije bw’abaturage

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 23-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka