Umuryango washinzwe n’umukobwa wa Bush wahawe igihembo kubera ibikorwa ukorera mu Rwanda

Abayobozi b’Umuryango Global Health Corps uharanira kubaka abayobozi bafite ubushobozi buhamye mu rwego rw’ubuzima, baritegura kwerekeza mu Bwongereza kwakira igihembo bagenewe.

Perezida Kagame yarabasuye abashimira ibyo bakora, aha bari kumwe n'umuyobozi w'uwo muryango ku rwego rw'isi umukobwa wa George W. Bush
Perezida Kagame yarabasuye abashimira ibyo bakora, aha bari kumwe n’umuyobozi w’uwo muryango ku rwego rw’isi umukobwa wa George W. Bush

Icyo gihembo cyitwa Skoll Award for Social Enterpreneurship 2018, bazagihabwa nk’abahize indi miryango yose yo ku isi ikora ibikorwa byibanda ku guteza imbere urwego rw’ubuzima.

Ni igihembo kizatangirwa kuri kaminuza ya Oxford mu Bwongereza hagati y’itariki ya 09 na 14 Mata 2018, kigatangwa n’umuryango Skoll Foundation.

Jean Rene Shema, umuyobozi w’umuryango Global Health Corps mu Rwanda, yavuze ko icyo gihembo gihabwa abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu nzego zitandukanye.

Ati "Imiryango mpuzamahanga hafi ya yose iba irimo kugishakisha. Kugira ngo ukibone ni uko abantu bo mu muryango witwa Skoll Foundation ukorera muri Amerika no mu Bwongereza, biyizira bagakora igenzura ryimbitse ku mikorere y’iyo miryango yose yagenwe nk’ifite ibikorwa by’indashyikirwa.

Avuga ko mu isuzuma rikorwa harebwa uburyo inzego z’umuryango ugiharanira zubatse, ibyo bagezeho n’ibyo bateganya kugeza ku bihugu bakoreramo no ku isi muri rusange.

Ati “Baraje mu by’ukuri baratugenzura badufotora hose ntaho basize. Hanyuma batugereranya n’indi miryango myinshi na yo irimo kugerageza kugeza ibyiza bikomeye mu nzego z’ubuzima ku isi, bafata umwanzuro ko ari twebwe dukwiriye icyo gihembo."

Jean Rene Shema avuga ko guhabwa icyo gihembo bibereka ko ibyo bakora bitanga umusaruro kandi bishimwa ku rwego mpuzamahanga.

Ati "Biduteye ingufu cyane zo gukomeza gukorana na Leta y’u Rwanda by’umwihariko nk’umufatanyabikorwa w’ibanze wacu kugira ngo turebe noneho uburyo n’ibitekerezo twunguwe n’iryo genzura byazadufasha kurushaho kunoza imikorere yacu, noneho tukaba twanakwihutisha ibikorwa byacu ari na ko twihutisha n’icyerekezo cya Leta y’u Rwanda mu rwego rw’ubuzima."

Perezida Kagame yarabasuye muri Nyakanga 2015 abaha impanuro bavuga ko zabafashije mu kuba indashyikirwa ku isi
Perezida Kagame yarabasuye muri Nyakanga 2015 abaha impanuro bavuga ko zabafashije mu kuba indashyikirwa ku isi

Ni igihembo giherekezwa n’ishimwe rya miliyoni zigera kuri 850Frw. Icyakora inyungu zirimo ahanini ngo si icyo gikombe n’amafaranga agiherekeza, nk’uko Shema abisobanura.

Ati "Inyungu yacyo ikomeye ni ukwinjizwa mu muryango mugari w’abantu bakoze ibintu by’indashyikirwa bagiye babona icyo gihembo ndetse n’abaterankunga bazi neza uko iryo genzura rikorwa, baba batagikeneye kongera kugenzura ukundi igihe umuntu afite ibikorwa ashaka kubereka.”

Global Health Corps ubaye umuryango wa gatatu mu rwego rw’ubuzima ku isi ubashije kubona icyo gihembo.

Abandi bagihawe ni umuryango ‘The Last Smile’ ukorera muri Liberia, wagihawe kubera ibikorwa bakoreraga abaturage no kuba uwo muryango warabashije guhangana n’icyorezo cya Ebola.

Abandi bagihawe ni umuryango Partners in Health na wo ukorera mu Rwanda mu rwego rw’ubuzima.

Biteganyijwe ko ubwo kizaba gitangwa hazaba hari Barbara Pierce Bush washinze uyu muryango. Hazaba hari n’umuyobozi mukuru w’umuryango Global Health Corps ku rwego rw’isi witwa Daniela Terminel n’umuyobozi wa Global Health Corps mu Rwanda.

Bimwe mu byo bateganya nyuma yo guhabwa icyo gihembo, harimo kongera umubare w’abagira amahirwe yo kwinjira muri Global Health Corps.

Global Health Corps ni umuryango wavutse mu 2009 ukaba ukorera mu Rwanda, mu Burundi, Uganda, Malawi, Zambia no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Wavukiye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ushingwa n’abantu batandatu barimo Barbara Pierce Bush, umukobwa wa George W. Bush wahoze ari Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Ni umuryango ufasha abantu b’urubyiruko bafite ubushobozi kandi bashaka koko guhindura urwego rw’ubuzima.

Uwo muryango ukabikora uhuriza hamwe Abanyarwanda, n’abandi Banyafurika bagahurizwa hamwe n’Abanyamerika bafite icyo gitekerezo bose bakiri bato batari barenza imyaka 30 y’amavuko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka