Umujyi wa Kigali ugiye gukuraho ahanywerwa itabi
Mu rwego rwo gukangurira abantu kureka kunywa itabi, umujyi wa Kigali wagaragaje ko mu gihe kiri imbere ahagenewe kunywera itabi ku nyubako n’ahandi mu bigo, hazakurwaho.
Byagaragajwe ubwo umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa bawo batangizaga kampanye yo gukangurira abantu kureka kunywa itabi kuri uyu wa kane tariki ya 16 Ugushyingo 2017.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Pascal Nyamurinda yavuze ko nta mwanya wihariye abanywi b’itabi babona ku buryo wabarinda kwihumanya cyangwa guhumanya abandi.
Agira ati “Ahantu ho kunywera itabi ntaho kuko ikirere nta mipaka kigira. Ikirere turagisangiye twese keretse uri wenyine. Ni kampanye turimo yo gusaba abantu kureka kunywa itabi kuko rirabicira ubuzima.”
Kugeza ubu mu Rwanda, umuntu utarageza ku myaka 18 y’ubukure ntiyemerewe kunywa no gufata ku itabi. Ariko abakuru bo barabyemerewe.
Niyo mpamvu ku nyubako zitandukanye ndetse no ku bigo bimwe na bimwe usanga baragennye ahantu ho kunywera itabi kugira ngo abarinywa barinywe biherereye aho kurinywera mu ruhame babangamiye abandi.
Umujyi wa Kigali n’abandi bagize inzego za Leta zinyuranye n’imiryango irengera ubuzima bagaragaje ko amategeko agena ibyo byose akwiriye gusubirwamo hagatorwa andi akumira itabi.
Umujyi wa Kigali utangaza ko wahawe inkunga n’umuryango witwa ‘Bloomberg Philanthropies’ ingana n’ibihumbi 100 by’amadolari ya Amerika, abarirwa muri miliyoni 85RWf, yo kurwanya itabi.
Gahunda yo kurwanya itabi izatangirana n’umwaka wa 2018, ikazamara amezi 18 ishyirwa mu bikorwa n’undi muryango witwa “Vital Strategies”.
Uwo muryango uvuga ko ku ikubitiro uzaharanira ishyirwaho ry’itegeko rica burundu kunywa itabi bitarenze ukwezi kwa mbere kw’umwaka wa 2018; nkuko bitangazwa na Ngamije Joseph uhagarariye “Vital Strategies” muri Afurika.
Agira ati “Turashaka kugera ku rwego rwo guca itabi burundu; abarinywa bavuga ko babiterwa no gushyirirwaho ubunywero bwaryo, nabwo tuzasaba ko buvanwaho.”
Umuyobozi wungirije w’imiryango irwanya indwara zitandura mu Rwanda, Prof Joseph Mucumbitsi agaragaza ko itabi rifite uruhare runini mu gufunga imiyoboro y’amaraso n’iy’ubuhumekero mu mubiri.
Ibyo ngo biteza umunywi waryo cyangwa uwegereye aho barinywa indwara z’umutima, kanseri, ibihaha, diyabeti, asima, ndetse no kwangirika kw’ubuzima bwo mu mutwe.
Ubushakashatsi bwa Ministeri y’Ubuzima (MINISANTE) bwo muri 2013 bugaragaza ko abantu bakuru bagera kuri 13% mu gihugu hose banywa itabi.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mukwiriye nogufasha abantu babangamirwa nabankwera itabi mumazu. ibi usanga biviramo abatarinkwa kwandura indwara. ibi minisiteri y’ubuzima n’uturere bakwiye kubihagurikira. ndavuga abankwera itabi mu mazu ahatuye abagize umuryango. mugenzure ibi murwego rwokugenzura isuku nokurinda indwara.
murakoze