Ubuzima bwiza na bwo ni igipimo cy’iterambere – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yemeza ko ubuzima bwiza bw’abaturage na bwo ari ingenzi mu kugena niba abaturage runaka bateye imbere.

Perezida Kagame yemeza ko nta buzima bwiza buhari ibisigaye ntacyo byaba bimaze
Perezida Kagame yemeza ko nta buzima bwiza buhari ibisigaye ntacyo byaba bimaze

Perezida Kagame abishingira ko kuba uwo umuntu akunda aba amwifuriza ibyiza igihe cyose. Yabitangarije abitabiriye inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye igamije kuganira ku iterambere ry’ubuzima ku isi, iteraniye i Geneve mu Busuwisi, guhera kuri uyu wa Mbere tariki 21 Gicurasi 2018.

Yagize ati “Twe twifuza kugira ubuzima bwiza, tukanabyifuriza abo dukunda. Nta buzima bwiza,ibisigaye byose ntacyo byaba bimaze. Ubuzima ni kimwe mu bigaragaza iterambere.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bishimwa kubera uburyo rwashyizeho bwo kugeza ubuzima kuri bose. By’umwihariko Perezida Kagame azwiho kuba ari umwe mu bayobozi b’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere,ariko bifite abaturage barenga 90% bafite ubwisungane mu kwivuza.

Aho ni ho ahera yemeza ko bishoboka cyane ko abatuye isi bose bashobora kugira ubushobozi mu kubona ubuvuzi bw’ibanze. Ati “Icyo bisaba gusa ni ubushake muri politiki.”

Perezida Kagame kandi yanavuze ko u Rwanda rutagarukiye ku baturage gusa, kuko rwanashyize mu bikorwa ikoranabuhanga mu itumanaho mu gusakaza ubuvuzi kuri bose.

Yatanze ingero z’uburyo indege zitagira abapilote (drones) zifashishwa mu gutanga amaraso, abaturage bishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse n’izindi porogaramu zagiye zihangwa na ba rwiyemezamirimo zihutisha ubuvuzi mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ibyo nyakubahwa perezida wa repubulika y’urwanda avuze nibyo udafite ubuzima bw’ibwiza ibyagerwaho byose byiza byaba arubusa kuko ntiwabyishimira nawe ubwawe utishimye. Icyo rero kiri mubyo umuyobozi wacu yakuye munzira nkabanyarwanda 90% dufite ubwinshingizi mukwivuza ndetse nizindi gahunda zibitera ingabo mubitugu zirimo gushyirwa mubikorwa Mugihugu,Ingero:abashinzwe ubuzima barihose mumidugudu batanga ubutabazi bw’ibanze mbere y’uko umurwayi urembye cyane agezwa kwamuganga,itumanaho ry’ubuntu rifasha abanyabuzima gutanga amakuru ndetse no gusaba ubufasha mugihe hari ikibazo kivutse mumurenge bakoreramo,indege ntoya(drone) zitagira aba pilote zitwara amaraso zikanihutisha ipimwa ryamaraso nitangwa ry’ibisubizo kubarwayi, imashine zifata ibizimani by’umurwayi atagombye guhabwa igihe cyo kurindira muganga w’inzobere ahubwo bagakoresha ikoranabuhanga agafashwa akavurwa,gushyiraho igikone kimirire myiza muri buri murenge birimo kugabanya ikibazo kimirire mibi mubana ndetse no kugwingira , nibindi byinshi birimo gukorwa byose bifite intego yo guhindura ubuzima bwabanyarwanda kubere ubuyobozi bwiza bwita kubaturage.

Uwimana Victoire yanditse ku itariki ya: 22-05-2018  →  Musubize

Wowe utanze iyi comment uyirebeye urebeye ibyo HE yavuze muri angle irariyo kuko ibyo uzanye ni iterabwoba ryabuza abantu kubaho neza ntabwo Imana yashyize abantu mu isi ngo bayirebere gusaaaa ahubwo bagomba kuyikorera kabayitegeka kugirango babeho neza kandi bakaba accountable ku guhitamo kubaho neza kwabo.
I totaly agree with HE ubukungu n’ubukire bw’igihugu bugendana n’ubuzima bwiza muri rusange bugaraganzwa nuko niba umuntu ashobora kwivuza byoroshye yanakenera service medical ziri special akazihabwa. Umuntu akagira icyizere cyo kubaho kirekire bishingiye ku mibereho myiza, imirire inoze,umutekano mu by’umubiri n’iby’umwuka. Social and spiritual stability. Hakwiyongeraho igihugu cyiza giteye imbere bikaba ibindi bindi iby’agahembuzo kugendaranira kugirarana icyizere no kwidanzura mu mikorere mu migendere mu guhitamo n’ibindi bikaba agahebuzo byose bigashingira ku bwubahane.
So rwandaful I am proud of our HE. Dukore kandi dutegure imbere heza

Paulin yanditse ku itariki ya: 22-05-2018  →  Musubize

Ndasubiza wowe Paulin.Ntabwo Gatare avuguruza ibyo H.E. yavuze.Ahubwo Gatare aratwereka,akoresheje Bible,uko twabona ubuzima bwiza nyakuri.Nibyo koko turivuza tugakira.Ariko duhita twongera tukarwara,tugasaza,tugapfa.Niyo mpamvu Gatare atwereka ko Ubwami bw’imana nibuza,kandi buri hafi cyane,buzakuraho indwara,ubukene,ubushomeli,ubusaza,urupfu,etc....Niyo mpamvu Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwo Bwami",aho kwibera mu byisi gusa (Matayo 6:33).Bible yerekana ahantu henshi ko abibera mu byisi gusa batazaba mu Bwami bw’imana.Dukore kugirango tubeho,ariko kandi dushake n’ubwami bw’imana dushyizeho umwete.Niba nawe ubibona,usanga abantu hafi ya bose bibera mu byisi gusa,ntibashake imana.Niba utazi uko washaka imana,andika tubikubwire.

Hitimana yanditse ku itariki ya: 22-05-2018  →  Musubize

Abantu twese twifuza Ubuzima Bwiza.Ariko nta numwe ububona.Twese turarwara,turasaza,tugapfa,tugapfusha,abantu bakatwanga,etc...Ni bangahe batagira abanzi?
Nubwo bimeze gutyo,imana iradukunda.Niyo mpamvu yashyizeho umunsi w’imperuka (Ibyakozwe 17:31),kugirango izarimbure abantu bose babi banga kuyumvira kandi bagateza ibibazo mu isi (Imigani 2:21,22).Bararwana,baricana,barasambana,bariba,barasinda,biherera mu byisi gusa,...Impamvu yatinze kuzana Imperuka,nuko ishaka ko twihana (to repent),tukayumvira (2 Petero 3:9).Ariko kubera ko abantu hafi ya bose banga kumvira imana,bagakora ibyo itubuza,ntabwo izakomeza gutegereza.Niba ushaka kuzarokoka kuli uwo munsi,ukaba mu isi izaba Paradizo,hinduka ushake imana.Nibwo uzagira ubuzima bwiza.Kora kugirango ubeho,ariko ushake n’imana.Ababikora ni bake cyane.

Gatare yanditse ku itariki ya: 21-05-2018  →  Musubize

Imana iguhe umugisha cyane kandi izagufashe uzagereyo amahoro

alellua yanditse ku itariki ya: 8-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka