Kubura insimburangingo bwatumye areka ishuri

Ngendahayo Jonatha w’imyaka 15 amaze imyaka ine avuye mu ishuri kubera insimburangingo y’ukuguru yifashishaga yangiritse kand iwabo nta bushobozi bafite bwo kumugurira indi.

Nyuma yo gucibwa ukuguru yizezwa ko agiye kurushaho kumererwa neza byamuviriyemo kubura uko ajya ku ishuri kubera kubura insimburangingo
Nyuma yo gucibwa ukuguru yizezwa ko agiye kurushaho kumererwa neza byamuviriyemo kubura uko ajya ku ishuri kubera kubura insimburangingo

Ngendahayo ukomoka mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, yavukanye akaguru karemaye, ariko nta kibazo bwari bumutwaye. Yabashaga kwijyana ku ishuri akoresheje imbago imwe akanafasha iwabo imwe mu mirimo itavunanye.

Nyina witwa Mukamugema Josianne avuga ko byaje guhinduka aho bamubagiye ako kaguru bakagasimbuza insimburangingo, byakozwe n’umushinga wakoreraga mu kigo cy’abamugaye cya Gahini.

Agira ati “Ageze mu wa Gatanu ubanza habonetse ubufasha umwana baramujyana i Gahini akaguru baza kugacamo bamuha insimburangingo ariko ikagenda isaza. Ubwa mbere yagize ikibazo ntanga ibihumbi birenga 22Frw barayifunga, ubwa kabiri ngurisha itungo nyikoresha ku bihumbi bisaga 46Frw.”

Ngendahayo atangiye kwiga amashuri yisumbuye iyo nsimburangingo yaje kuvunika bikomeye. Bayijyanye ku bitaro bya Gihumndwe ngo bayisane ibihumbi bisaga 284Frw babaciye ngo ikorwe barabibura.

Mu 2014 agitangira umwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye yaje kureka ishuri kubera kubura insimburangingo. Ubumuga nabwo batangiye kumukomerera, kuko umushinga wamuhaye iyo nsimburangingo nawo wahise urangira akabura uwamukurikirana.

Ubuyobozi bwemera ko bwamurangaranye, kuko iki kibazo bakimenye bakagikorera ubuvugizi kuri serivisi zishinzwe abafite ubumuga ariko ntibamusubize, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mururu Iyakaremye Jean Pierre abitangaza.

Ati “Turacyategereje igisubizo, kuko biragaragara ubushobozi bw’ababyeyi ntibashobora kubona insimbura ngingo icyo numva twakora ni ukongera kwibutsa hashize nkumwaka dutanze iki kibazo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel, we avuga ko batari bakizi ariko akemeza ko kuva bakimenye bagiye gukorana n’umurenge kugira ngo asubizwe ku ishuri.

Ati “Turakorana n’ubuyobozi bw’umurenge tumenye amakuru arambuye kuri uwo mwana turamufasha abashe gukomeza amasomo ye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mushobora kumpuza nuyu musore nkamufasha?azampamagare kuri iyi nimero 0728998234/0785630362
Nkorera i kigali

Semana Jean Marie Vianney yanditse ku itariki ya: 28-03-2018  →  Musubize

Uyumusore mubwire uko nzakubona

Oreste ngabo yanditse ku itariki ya: 28-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka