Uburengerazuba: Ikibazo cy’abangavu baterwa inda cyafashe indi ntera

Mu mezi atatu gusa mu Ntara y’Uburengerazuba abana b’abakobwa bataruzuza imyaka y’ubukure bagera ku 2.233 bamaze guterwa inda.

Guverineri Munyantwari avuga ko bagiye gukora urutonde rw'abateye abana inda bagahanwa
Guverineri Munyantwari avuga ko bagiye gukora urutonde rw’abateye abana inda bagahanwa

Ikibazo cy’abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 baterwa inda cyatunguye ubuyobozi muri iyo ntara, bituma abayobozi n’abarezi batunga agatoki ababyeyi badohotse mu burere baha abana babo.

Ntaganira Callixte ahagarariye ababyeyi mu ishuri ryisumbuye rya Ruganda riherutse kugaragaramo abana batatu batwaye inda muri uyu mwaka, nyuma yo gusanga hari n’abandi babiri babyaye mu mwaka ushize. Avuga ko intandaro y’icyo kibazo ari bamwe mu babyeyi badohotse mu gutanga uburere ku bana babo.

Agira ati “Ubu wumva ngo muri kiriya kigo hari inda zihari, nta mubyeyi wigeze ugenda ngo avuge ati ‘kuki umwana wanjye yatwise cyangwa yabyaye.’ Uburere ababyeyi b’ubu batanga ntabwo, ahubwo akenshi nibo batanga urugero rubi, aho na bo basinda, bagasambana abana bareba.”

Biyemeje kujya guhugura abandi bagore bakamenya kuganiriza abana babo kandi bakajya batanga amakuru
Biyemeje kujya guhugura abandi bagore bakamenya kuganiriza abana babo kandi bakajya batanga amakuru

Nirora Clemantine, umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu muri iri shuri na we asanga uruhare runini ari urw’ababyeyi.

Ati “Nkatwe umuntu agera imbere ya mwarimu ari kumwigisha, ubundi aba arebererwa n’ababyeyi be. Ariko ababyeyi b’iki gihe ntibaganiriza abana ku buryo bagomba kwitwara, ahubwo rimwe na rimwe nibo usanga baduha ingero mbi.”

Mu nama yahuje inama y’igihugu y’abagore mu Ntara y’Uburengerazuba n’ubuyobozi bw’iyo ntara, niho icyo kibazo cyagaragarijwe.
Mukandekezi Francoise uhagarariye inama y’igihugu y’abagore avuga ko iyo mibare ikabije, nk’urwego rushinzwe kureberera umuryango by’umwihariko igitsina gore, bakaba badashobora kureberera.

Ati “Tugomba guhagurukira rimwe, cyane twe abagore kuko ibi ni ihungabana ry’imirayngo tureberera kandi duhagarariye.”

Munyantwari Alphonse, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, avuga ko bagiye gukurikirana buri wese wagize uruhare mu gutera inda abo bana, ariko banakore ubukangurambaga ku bana n’imiryango yabo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

ati “Ikindi ni ugushyira imbaraga mu kumvisha ababyeyi kurushaho gutanga uburere, ariko kandi bagasobanurira abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’uburyo bagomba kubwitwaramo kuko na byo biri mu bituma ibi bibazo bibaho.”

Munyatwari kandi avuga ko abana benshi bakunze guhishira ababateye inda kubera kutamenya uburengenzira bwabo n’ingaruka bizabagiraho, bityo na bo bakaba bagomba kwegerwa bagahindura imyumvire.

Abahagarariye abagore bahawe umukoro ko babicishije mu mugoroba w’ababyeyi bagomba guhamagarira ababyeyi kongera kwisuzuma bakita ku bana babo.

Basabwe no kwihutira gutanga amakuru ku mwana wese wahohotewe, inzego zibishinzwe na zo zigashyikiriza ubutabera abo byagaragayeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka