U Rwanda na Banki y’Isi byasinye amasezerano yo kurwanya indwara yo kugwingira

Banki y’Isi yateye u Rwanda inkunga ingana na miliyari 46Frw azifashishwa mu bikorwa byo kurwanya indwara yo kugwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu.

Nyuma y'igikorwa cyo gusinya amasezrano hagati ya MINECOFIN na Banki y'Isi
Nyuma y’igikorwa cyo gusinya amasezrano hagati ya MINECOFIN na Banki y’Isi

Aya mafaranga azakoreshwa mu turere 13 turi imbere mu kugira abana bagaragaza ukugwingira gukabije, nk’uko byemeranyijweho ubwo hasinywaga aya masezerano kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Werurwe 2018.

Icyegeranyo cyasohotse mu buzima bw’abaturage mu Rwanda muri 2015 (EICV), cyagaragaje ko 41,5% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira gukabije.

Akarere ka Nyaruguru niko kaza ku isonga muri icyo gice, kakaba kanihariye umubare munini, aho 38% by’abana bafite ukugwingira gukabije ari ho baturuka.

Mu nama y’Umushyikirano iherutse, Perezida Kagame yihanangirije abayobozi babaye ba “tereriyo” mu guhangana n’iki kibazo, avuga ko nta mwete bagaragaza mu guhuza imbaraga ngo kirangire.

Uhagarariye Banki y'Isi mu Rwanda Yasser El-Gammal na Minisitiri Amb. Gatete Claver nibo bashyize umukono kuri aya masezerano
Uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda Yasser El-Gammal na Minisitiri Amb. Gatete Claver nibo bashyize umukono kuri aya masezerano

Perezida Kagame avuga ko ikibazo kitigeze kiba icy’ubushobozi, ahubwo akibaza icyabuze kugira ngo abayobozi b’uturere batange umuti ufatika.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Dr. Alivera Mukabaramba yemeza ko u Rwanda rwashoye agera muri miliyari 3Frw yo guhangana n’iki kibazo, aho

Agira ati “Aya mafaranga yakoreshejwe ahanini mu kugurira abana amata. Dukora ku buryo byibura buri mwana ufite indwara yo kugwingira ahabwa litiro imwe y’amata ku munsi.”

Dr. Mukabaramba avuga ko iki kibazo gihuriweho na minisiteri esheshatu zirimo MINALOC, MIGEPROF, MINAGRI, MININFRA na MIDMAR.

Ati “Mu bufatanye dufitanye, tugenda tureba abana bagwingiye tukabashyira mu byiciro, hari abo dushyira mu mutuku abandi mu muhondo bitewe n’uko bameze, tukabitaho kugeza bazanzamutse.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turashimira uruhare leta ishyira mu kurwanya imirire mibi ariko tukifuza ko natwe twagize ubushake mu kuyirwanya badushyigikira ,turi urubyiruko twafashe iyambere muri Rulindo
murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 10-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka