SMS ku buzima bw’imyororokere zizafasha urubyiruko kwirinda inda zitateganyijwe

Minisiteri y’Ubuzima na Imbuto Foundation batangije uburyo byo guha ubutumwa bugufi (SMS) kuri terefone urubyiruko ku buzima bw’imyororokere burufasha kwirinda inda zitateganyijwe.

Bumwe mu butumwa bugufi bwohererezwa urubyiruko
Bumwe mu butumwa bugufi bwohererezwa urubyiruko

Iki gikorwa cyabereye mu karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ukwakira 2017, cyari kigamije gukomeza gukangurira urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 24 kwirinda inda zitateganyijwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Kugira ngo umuntu azajye abona ubwo butumwa bugufi bimusaba kwiyandikisha yifashishije ikigo cy’itumanaho akorana nacyo, agasubiza SMS abona kuri terefone ye avuga ko yifuza kujya yakira ubutumwa bugufi ku myorororkere.

Umuyobozi wa Imbuto Foundation Sandrine Umutoni, yavuze ko abasaga ibihumbi 100 bamaze kwiyandikisha ngo bajye bahabwa ubwo butumwa
Umuyobozi wa Imbuto Foundation Sandrine Umutoni, yavuze ko abasaga ibihumbi 100 bamaze kwiyandikisha ngo bajye bahabwa ubwo butumwa

Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, avuga ko ubu buryo butuma ubutumwa bugera kuri benshi nubwo hari abadafite terefone.

Ygize ati “Icyiza cy’ubu buryo ni uko ufite terefone iyo abonye ubutumwa yicarana n’abandi, bakabusoma, bakabuganiraho bityo bukagira icyo bubasigira. Bashobora kandi guheraho bagana ibigo by’urubyiruko cyangwa ibigo nderabuzima bakagira ibyo basobanuza ku babizobereyemo.”

Yongeraho ko ku ikubitiro urubyiruko ibihumbi 100 rwahise rwiyandikisha kugira ngo ruzajye rwohererezwa ubwo butumwa.

Imibare iherutse gushyirwa ahagaragara nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe muri 2016, yerekanye ko abakobwa basaga ibihumbi 17 batewe inda zitateganyijwe.

SMS ku myororokere zizafasha urbyiruko kwirinda inda zitateganyijwe
SMS ku myororokere zizafasha urbyiruko kwirinda inda zitateganyijwe

Ingabire Diane w’imwaka 15 wiga mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye, avuga ko ubu butumwa bumufitiye akamaro.

Ati “Buzamfasha kwirinda ibishuko by’abagabo bakunda kudushukisha amafaranga bityo sintware inda zitateganyijwe. Umubyeyi wanjye asanzwe anganiriza ku buzima bw’imyororokere, ariko ubu hari ubundi bumenyi buziyongera bitume ndushaho kwirinda.”

Uyu mubyeyi na we wari witabiriye iki gikorwa ati “Ubu butumwa ni ingenzi kuko buzatuma abana bacu bakanguka birinde ababashuka. Nanjye nk’umubyeyi ngomba kuganiriza umwana, mwumvisha ko iyo amaze kumera amabere ko no gutwara inda bishoboka bityo yirinde.”

Iki gikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Rubavu
Iki gikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Rubavu

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi, akangurira ababyeyi kuganiriza abana.

Ati “Guha ubumenyi umwana ku bijyanye n’ubuzima bwe ni ingenzi. Ababyeyi bagomba gufata iyambere bagahugura abana babo, bityo bakabasha guhangana n’ibibazo bahura na byo. Ni yo nzira ikomeye yo kugabanya imibare y’abana baterwa inda zitateganyijwe.”

Iki gikorwa cyabanjirijwe n’umuganda, aho urubyiruko rwateye ibiti 6200 ku musozi wa Rubavu mu murenge wa Rugerero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ni byiza ko bakoresha izo za SMS.Gusa icyo ntabwo ari igisubizo ku bakobwa batwara inda.
UMUTI nyawo kandi woroshye,nuko abasore n’inkumi bakurikiza amabwiriza imana yaduhaye binyuze muli Bible.Igihe cyose abantu batuye isi bazakomeza gukuba na zero amategeko y’imana,urugero itegeko ritubuza gusambana,nta kabuza abakobwa bazakomeza kubyara ibinyendaro.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe gusa umuntu tuzabana binyuze mu mategeko.Nyamara abakobwa n’abasore,binyuriye kuli biriya babeshyana ngo ni "boyfriend/girlfriend",bararyamana mu rwego rwo kwishimisha.Mbisubiremo,igihe cyose abantu batuye isi bazakomeza kwirengagiza amategeko y’imana,isi izakomeza kugira ibibazo.Muzakore iperereza kuri bariya bakobwa n’abasore b’abayehova babwiriza ijambo ry’imana mu mihanda no mu ngo z’abantu.Kubera kumvira imana,ntabwo bajya biyandarika.Byaba byiza n’abandi bakobwa n’abasore babiganye.

BYUSA Epimaque yanditse ku itariki ya: 16-10-2017  →  Musubize

Amategeko y’Imana ni icumi iyo ukuyemo rimwe yose uba uyatsembye.None bite ni Isabato ?urayivgaho iki ko numva gusambana bitakikugenga?

willy yanditse ku itariki ya: 16-10-2017  →  Musubize

Ndasubiza wowe BYUSA.Kuki Abadivantists mwibeshya ko amategeko y’imana ari 10 gusa?Imana yahaye Abisirayeri amategeko arenga 600.
Urugero,imana yabasabye GUKEBWA (gusiramurwa).Kandi ibabwira ko utazakebwa bazamwica.Ndetse yabasabye ko umuntu utazaziririza ISABATO bazamwica.Kuki mwebwe mutica abantu banyu batubahiriza Isabato?? Niba ubishaka,tuzaganire nzakwereka ko ISABATO itareba Abakristu nyakuri,kimwe nuko GUKEBWA ku mubiri bitareba Abakristu Nyakuri.Niba ubishaka,mpa telephone zawe tuzaganire kuli Bible.
Nubwo Pastors Banyu bar

BYUSA Epimaque yanditse ku itariki ya: 16-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka