Rwamagana: Biracyagoye guca burundu imirire mibi mu bana

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana buravuga ko bwashyize imbaraga mu kurwanya ikibazo cy’imirire mibi mu bana, ariko ngo hari impungenge z’uko iki kibazo kitarangira ijana ku ijana.

Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana avuga imirire mibi igaragara mu bana bavukana indwara zidakira bigoye kuyihashya burundu
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana avuga imirire mibi igaragara mu bana bavukana indwara zidakira bigoye kuyihashya burundu

Iki kibazo ku rwego rw’igihugu kigaragara ku gipimo cya 38%, akarere ka Rwamagana kakaba kageze kuri 25%. N’ubwo ari imibare idashimishije, nk’uko Mbonyumuvunyi Radjab uyobora ako karere abivuga, avuga ko hari intambwe bateye babifashijwemo n’uturima tw’igikoni ndetse n’igikoni cy’umudugudu.

Ati “Ntabwo wakwihandagaza ngo uvuge ngo birashimishije uri umuyobozi, kuko n’iyo yaba ari umwana umwe ufite imirire mibi, tuba tugomba kumwitaho kugeza igihe tumuvaniye mu mirire mibi.

Uturima tw’igikoni n’igikoni cy’umudugudu biri mu byafashije kuba Akarere ka Rwamagana kari mu tudafite ikibazo gikabije cyane cy’imirire mibi”

N’ubwo gahunda z’uturima tw’igikoni n’igikoni cy’umudugudu zivugwaho kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi mu bana, hari ababyeyi bagaragaza ubukene n’imyumvire ikiri hasi nk’impamvu ituma muri aka karere hakigaragara imirire mibi.

Mukansanga Godelive avuga ko kuba hari ababyeyi “badashobora kwigondera ifi cyangwa inyama zo guha abana ari ikibazo gikomeye gituma abana bamwe bagaragaraho imirire mibi”

Gusa hari n’abavuga ko hari ikibazo cy’imyumvire ya bamwe mu babyeyi batarasobanukirwa, usanga barwaje indwara z’imirire mibi kandi batabuze ubushobozi, nk’uko umubyeyi witwa Musabyeyezu Mariya abivuga.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana avuga ko bari mu rugamba rwo guhindura imyumvire y’abaturage bagitekereza muri ubu buryo, kuko ibikenerwa ngo umwana ave mu mirire mibi bidasaba ubushobozi buhambaye.

Uyu muyobozi avuga ko ikibazo cy’imirire mibi ari urugamba bagomba kurwana, ariko ngo ntabwo rwarangira ijana ku ijana kuko abana bafite ikibazo cy’imirire mibi bari mu byiciro bibiri bitandukanye.

Ati “Icyiciro kimwe tuzakirangiza ijana ku ijana ikindi ntabwo tuzarangiza. Icyo tuzarangiza ijana ku ijana n’icy’abana bafite imirire mibi ituruka ku mibereho y’ababyeyi n’uburyo bagaburira abana. Abo twizeye ko tuzabafasha bakava mu mirire mibi”

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana yongeraho ko icyiciro cya kabiri ari “icy’abana baba baravukanye indwara zihariye zirimo iz’umutima n’ubuhumekero, ugasanga bagaragaraho imirire mibi bitewe n’izo ndwara kuko kenshi ziba zidakira”

Abo na bo ngo bitabwaho muri gahunda zisanzwe zo kurwanya imirire mibi, ariko “bitewe n’uko baba barwaye indwara zidakira ngo nta cyizere kiba gihari cy’uko bene abo bana bava mu mirire mibi” nk’uko Mbonyumuvunyi abivuga.

Ikibazo cy’imirire mibi mu bana ntikireba akarere ka Rwamagana gusa gafite igikombe cy’imihigo y’imyaka ibiri ishize. Ni kimwe mu bihangayikishije u Rwanda, ku buryo umukuru w’igihugu adasiba gusaba ko cyashakirwa umuti mu buryo burambye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka