Rutunga: Ababyeyi barwaza bwaki kubera ubujiji n’ubukene

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Rutunga muri Gasabo bavuga ko bafite abana barwaye bwaki kubera ubujiji bwo kutamenya ifunguro riboneye.

Hari ababyeyi bakirwaza bwaki kubera ubujiji
Hari ababyeyi bakirwaza bwaki kubera ubujiji

Bavuga ko ubwo bujiji bushyigikirwa n’ubukene butuma batabona ibyo bakeneye mu gufasha abana kurya neza.

Babitangaje ubwo bafashwaga kwizihiza umwana w’Umunyamufurika n’umuryango Umuhuza, kuri uyu wa kane tariki ya 28 Kamena 2018 i Rutunga.

Aba babyeyi bavuga ko indyo ikwiye abantu benshi badasobanukirwa icyo ari cyo. Bavuga ko hari abatazi ko umwana ukiri muto yitabwaho mu mirire kurusha abakuru kubera ko aba agifite umubiri woroshye.

Umwe yagize ati “Nagize ntya mbona umwana wanjye ararwaye cyane ko yari yavutse adakuze neza, twisangiriraga ibijumba nkumva ntacyo yaba ariko naje kubona ko yarwaye bwaki.

“Gusa namaze kumenya uko bategura nzajya muha imboga muhe amata n’igikoma ntabwo nzongera kurwaza bwaki.”

Bamwe mu bagore ntibatinya gushyira mu majwi abagabo badafatanya nabo mu igaburo ry’abana, rimwe na rimwe ntibatange amafaranga yo guhahira umuryango.

Ndayisabye Jean de Dieu ashinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Rutunga avuga ko batangiye kwigisha abaturage no guha amata abakene kugira ngo ikibazo cyo kurwaza bwaki no kugwingiza abana kiranduke burundu.

Yagize ati “Twamaze kubona ko igikomeye ari imyumvire mu minsi mike nta muntu uzaba akizwaza bwaki”.

Umukozi w’umuryango Umuhuza ushinzwe gahunda y’uburere buboneye, Manishimwe Flavien, asanga ababyeyi bifitemo ubushobozi bwo kurera abana babo neza no kubafasha kurya indyo iboneye.

Ati “Ubushobozi babwifitemo kurera barabishboye baranabikora ariko uko babikoramo bagomba kubimenya niyo mpamvu tubaha imfashanyigisho yitwa intera za mbere n’ikinamico ica kuri radiyo.

“Ababyeyi bakamenya uko bakurikirana umwana, bakifashisha uturima duto bafite bagatera imboga, kurinda umutekano w’umwana kumuha urugero rwiza n’ibindi.”

Mu busanzwe umwana w’Umunyafurika wizihizwa tariki 16 Kamena, gusa imiryango ya sosiyete sivile igakomeza kuwizihiza nibura mu minsi 30.

N’ubwo nta mubare uzwi w’abarwaje bwaki, abafite ibi bibazo bijejwe gufashwa haba mu biribwa ndetse n’inyigisho ihoraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka