Rutsiro: Imbuto Foundation yatangije ikigo gishinzwe imikurire y’abana

Umuryango Imbuto Foundation watangije ikigo kizajya gifasha ababyeyi batishoboye mu mikurire y’abana babo mu Murenge wa Kivumu, Karere ka Rutsiro.

Bamwe mu bana barererwa mu kigo cya Kivumu ECD
Bamwe mu bana barererwa mu kigo cya Kivumu ECD

Abana bo muri ako gace bakoraga ibilometero bigera kuri bine kugira ngo babashe kugera ku ishuri ribanza rya Ruhondo,akaba ari ryo riri hafi.

Icyari gihangayikishije kurushaho ni abana bageze mu gihe cyo kwiga amashuri y’incuke bagera ku 7.000 muri uwo murenge, batagiraga aho bigira.

Icyo kigo cya ECD (Early Childhood Development Center) cyatashywe ku itariki ya 9 Nyakanga 2018, cyubatswe mu Kagari ka Kirambi.

Icyo kigo kimwe n’ibindi bya ECD bisanzwe biri hirya no hino mu gihugu,byubatswe ku bufatanye bwa Imbuto Foundation n’umuryango Tamari. Ibi bigo bishinzwe guha abana ubumenyi n’ubufasha bw’ibanze kugira ngo bazakure neza haba ku mubiri no mu mitekerereze.

Ikigo cya ECD cyakira abana bari hagati y’imyaka itatu n’itandatu, bagatangira kwigishwa amasomo azamura imitekerereze yabo ariko bakanahabwa indyo yuzuye kugira ngo bibarinde kugwingira.Ikibazo cyo kugwingira muri mu Karere ka Rutsiro kuri ku kigero cya 43%.

Ikigo cya Kivumu ECD gifite ubushobozi bwo kwakira abana 400
Ikigo cya Kivumu ECD gifite ubushobozi bwo kwakira abana 400

Abo bana banigishwa gutanga amakuru ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo iwabo cyangwa mu baturanyi.

Abita kuri abo bana ni Abarimu babizobereyemo, kuko abenshi muri bo bigisha no mu mashuri abanza, nk’uko bitangazwa na Sylvestre Bisangwabagabo, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu.

Bisangwabagabo avuga ko ibigo bya ECD binahugura abarimu kugira ngo umwana udashobora gukora urwo rugendo ruto, ahabwe ubumenyi no kwitabwaho mu rugo. Avuga ko kugeza ubu bateganya ko nta mwana ugomba gukora ibirometero birenze bibiri agiye ku ishuri rya ECD.

Sandrine Umutoni, umuyobozi wa Imbuto Foundation
Sandrine Umutoni, umuyobozi wa Imbuto Foundation

Sandrine Umutoni, Umuyobozi wa Imbuto Foundation ashimira umuryango Tamari ubafasha mu gushyira mu bikorwa uwo mushinga.

Ati “Uyu mushinga uzagabanya ukugwingira mu bana b’Abanyarwanda.Ababyeyi na bo bazahakura ubumenyi buzabafasha mu mikurire y’abana babo.”

Umutoni avuga ko kuva mu mwaka wa 2013,uwo mushinga umaze kugira akamaro ku bana barenga 9.000 baturutse mu turere 15 tw’igihugu.

Ikigo cya Kivumu ECD cyonyine gifite ubushobozi bwo kwakira abana bagera kuri 400.

Abayobozi batandukanye bafungura ku mugaragaro ikigo cya Kivumu ECD
Abayobozi batandukanye bafungura ku mugaragaro ikigo cya Kivumu ECD
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka